Ishyaka ry’uwangiwe kuba umusenateri rivuga ko ritanyuzwe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi (PDI),  Mussa Fazil Harelimana avuga ko batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwanze kandidatire ya  Uwamurera Salama, Umuhuzabikorwa w’iri shyaka  mu Ntara y’Iburengerazuba wahataniraga kuba umusenateri.

Urukiko  rw’Ikirenga kuwa Mbere tariki ya 01 Ukwakira 2019  rwanzuye ko  Uwamurera Salama atagirwa umusenateri bitewe n’uko ngo nta bunararibonye afite. Uyu mwanzuro warwo ngo wisunze itegeko no 001/2019.OL ryo kuwa 29/07/2019 rigenga amatora.

Avuga kuri iki cyemezo, Mussa Fazil Harelimana yabwiye RBA ko iri shyaka ryubaha icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gusa akavuga ko ritanyuzwe nacyo.

Ati “Mu ishyaka ryacu kugira ngo tumwamamaze tunamwamamaza, turebye yujuje imyaka 40, turebye ko ari umuhuzabikorwa w’ishyaka PDI ku rwego rw’intara, turebye yuko yari amaze imyaka 16 akorera ku rwego rw’Akarere, twe twabonaga afite ubunararibonye buhagije. Ariko ibyo ngibyo twe twabonye urukiko na rwo rurigenga rwabonye ibindi kandi tugomba kwakira. Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ntikijuririrwa ariko nta nubwo twavuga yuko cyatunyuze.”

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine avuga ko ihuriro ryamaze kugezwaho icyemezo cy’urukiko ndetse kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira hazaba amatora yo gushaka undi mukandida.

Yagize ati “Iyo tumaze gutora abo dutoye tubashyikiriza urukiko kugirango rubemeze. Rero tuba twiteze ibintu 2 hari igihe babemeza bombi hari n’igihe nk’uku byatugendekeye bemeza umwe undi ntibamwemeze. Twabyakiriye rero kuko ni inshingano yabo kandi iri mu bushishozi bwabo nk’uko bikwiriye kuba bigenda. Twebwe twahise dutumiza inama yihuta kugira ngo twongere dutore, tuzatora kuwa Kane. Imiryango iba ifunguye n’ubundi nk’uko bisanzwe abazumva bakongera kuza bagapiganwa bazaza bapiganwe dutoremo umuntu umwe.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ishyaka PDI  naryo rivuga ko ryiteguye kongera gutanga undi mukandida kuri uwo mwanya mu matora y’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *