Kigali: Uwari ufungiwe kwa Kabuga azira 'ecouteur' “z'ukomeye” yarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa  Jacques Munyabarenzi wari ufungiye i Gikondo ahasanzwe hafungirwa inzererezi, azira ibura rya ekuteri (ecouteur) z’umuntu bivugwa ko ngo akomeye , yarekuwe kuri uyu wa 5 Ukwakira 2019.

Munyabarenzi ni umukozi muri ‘salon de coiffure’ iherereye ku Kabeza mu mujyi wa Kigali, amaze ibyumweru bibiri afunze mu buryo abe bavuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Chantal Nyirasafari, umukozi ushinzwe abakozi muri ‘salon de coiffure’ Munyabarenzi akoreramo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yatwawe n’abagabo babiri ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019

Nyirasafari  ati “Ku wa gatandatu mu gitondo haje abagabo babiri barabanza bazenguruka salon yose, bamufashe umwe mu kuboko kumwe undi ukundi. Narababajije nti ‘Ese muri ba nde ko mutatubwiye aho mu mujyanye?’ Baravuga ngo ‘ni akantu gato tugiye kumubaza arahita agaruka’.”

Chantal Nyirasafari yabwiye BBC ko nyir’ukubura ecouteur ari  umugore w’umukiriya w’iyi ‘salon’ Munyabarenzi asanzwe atunganyiriza imisatsi wari uherutse kuza akamuha serivisi, hashize iminsi ibiri agaruka avuga ko yaburiye muri iyi ‘salon’ ‘ecouteurs’ ze.

Ati: “Yamukoreye ari ku cyumweru, umukiriya abitubwira ku wa kabiri, tumubwira ko ntazo twabonye. Bigeze ku wa Gatandatu nibwo bariya bagabo baje kumutwara.

Ariko no ku wa gatanu ngo haje abagabo bavuga ko bamushaka ntibahamusanga”.

Nyirasafari avuga ko atazi uyu mukiriya wabo byihariye.

Ati: “Uwo mukiriya ni umudamu, yari asanzwe amukorera, mvuze ngo akora ibi n’ibi naba mbeshye kuko simuzi, uretse ibyo abantu bahwihwisa ngo arakomeye ariko sinzi ibyo akomeyemo. Gusa icyo nibuka yavuze aza kubaza ‘ecouteurs’ ze yarambwiye ngo ‘murampa ‘ecouteurs’ zanjye cyangwa iyi salon nyifungishe?’ ni ko yavuze.”

Nyirasafari avuga ko Munyabarenzi bamaze igihe bakorana nta ngeso y’ubujura amuziho, ko akeka ko uyu mugore yaba yaraburiye ‘ecouteurs’ ze ahandi akibaza ko bazimwibiye muri ‘salon’.

Mukeshimana Jeannette, umugore wa Munyabarenzi bamaranye imyaka 11, bafitanye abana babiri, nyuma y’iminsi umugabo we yamutumyeho amumenyesha ko yafunzwe, ajya kumureba.

Ati: “Yarambwiye ati ‘barampohoteye, baraje banshyira mu modoka barantwara bambeshyera ngo naribye’. Bahise bamunyambura kuko baduhaye akanya gato. Sinasobanukiwe nahise njya ku kazi ke kubaza”.

Mukeshimana  avuga ko kuba umuntu afatwa ari umugabo ufite urugo n’abana, afatiwe aho akorera, agafungirwa mu nzererezi ntagezwe mu bucamanza n’umuryango we ntubimenyeshwe, ari akarengane.

Ati: “Njyewe numva ari akarengane, uburyo bamutwayemo ntabwo bwemewe n’ibyo bamushinja numva atari byo.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Yabwiye BBC ko umugabo we yazanwe n’inzego z’umutekano kandi ko zamwijeje gukurikirana zikamenya uwamufungishije.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *