Zaburi 27:1
“Uwiteka ni urumuri rwanjye n’ agakiza kanjye NZATINYA NDE, Imana ni igihome gikingira ubuzima bwanjye. NINDE UZANTERA UBWOBA?
Mu igihe Imana iri muruhande rwacu, nta kintu cyose cyangwa umuntu uwari we wese twagobye gutinya.
Reka mbikwereke
Muri twe hari izindi mbaraga zikomeye kurusha ibibazo bituri mbere, hari undi muntu ukomeye kurusha uwo uri ku gutesha umutwe.
Nyumva neza, ibyo bibazo byawe uko byaba bingana kose, uko byaba bimeze kose, Yewe uwo muntu niyo yaba ariwe wungirije satani, cyangwa abifite ubushobozi bungana gute.
Usabwa kumenya ko ubushobozi burutana kandi n’ Imbaraga nazo zikarutana.
Uwo twizeye uri muri twe afite imbaraga zihebuje za zindi zaremye ibindi byose bibaho ari hano ku isi, mu ijuru ndetse ni ikuzimu.
Afite imbaraga ziruta ibyo byose bije biguteye mu ku kugwanya.
Hagarika ubwoba kandi ntibiguteshe umwanya wawe komeza gahunda zawe.
Hagarika ku byibazaho cyane ukoresheje ubwenge bwa ki muntu ahubwo jya imbere y’ Imana uyihamagare kuko urugamba atari urwawe ahubwo ari urw’ uwo wakiriye, uka mwizera.
Sobanukirwa iri hame:
UTAKURUSHA GUSENGA NTAKA GUTERE UBWOBA.
Umwanzi wawe nta jambo rya nyuma afite ku ubuzima bwawe, ahubwo Imana yawe niyo ifite ijambo rya nyuma ku ubuzima bwawe.
Iyo iteye intambwe mu inzira y’ amasengesho, ushize Ibyiringiro n’ ukwizera kuri yo,
ihita ikora gahunda yo ku gutabara, kandi muri ayo masengesho ikana kumbwira ijambo rikomeye nki ryo yambwiye Yosuwa iti
” KOMERA KANDI UGIRE UMURAVA,
muri iyo nzira yo ku nyizera watangiye kuko narangije gukora schedule yo gutabarwa kwawe.
Witerwa ubwoba niryo deni, utwo dufranga twi ikode y’ inzu cyangwa uterwe ubwoba nibyo byose bikuri mbere kuko Imana yawe ari rubasha kandi ikaba ifite iduka by’ ibyo ukeneye byose.
Niba hari umutwaro ufite, ukeneye ko twagufasha kuwu sengera ushobora ku twandikira kuri izo numero ziri hasi.
Imana iguhe umugisha….!
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@ yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)


