Nyuma y’iminsi 3 gusa Col Buzobona Emmanuel yishwe n’abantu bataramenyekana, kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2016, Col Donatien Ndabigeze yagabweho igitero n’abantu bashakaga kumwica ararusimbuka ariko umugore we ahasiga ubuzima.
Amakuru ava mu Burundi, ni uko abateye mu rugo kwa Col Donatien Ndabigeze bari bambaye imyenda ya gisirikare, bakaba bageze aho yari atuye mu mujyi wa Bujumbura mu gace ka Gatunguru bakozanyaho n’abari bashinzwe kumurinda.
Imirwano yamaze iminota irenga 10, abari bagabye igitero ngo bamishije urufaya rw’amasasu mu nzu kwa Donatien bageze aho banaga gerenade mu cyumba umugore we yari aryamyemo iramuhitana.
Ikinyamakuru bishasha, gitangaza ko umugore wa Donatien yahasize ubuzima hamwe n’umushyitsi wari wabasuye, naho Col Donatien we akaba yakomeretse ariko ararusimbuka.
Col Donatien Ndabigeze ni umusirikare mu ngabo z’u Burundi, akaba ari umwe mu ngabo PMPA zavuye mu ishyamba ari iza CNDD FDD.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


