Umurundi Marguerite Barankitse yahawe igihembo cya miliyoni Y'Amadorari muri Aurora for AwakeningHumanity

Ubwo yashyikirizwa icyo gihembo n’uhagarariye akanama gategura iryo rushanwa Goeoge Clooney ,Barankitse Marguerite yagize ati «agaciro kacu ni agaciro ka muntu , niba ufite imbabazi, agaciro n’urukundo muri wowe ntacyagutera ubwoba , ntacyaguhagarika kuko ntacyaruta urukundoyaba intwaro, ishyari cyangwa inzara » ku Cy’umweru tariki ya 24 Mata 2016 i Erevan muri nibwo hatanzwe ibihembo bya […]

Abasirikare 121 ba Riek Machar n’ibikoresho byabo bamaze gusesekara i Juba

Umugaba w’ingabo z’umutwe wa SPLM-IO wa Riek Machar, Lt. Gen. Simon Gatwech Dual yamaze gusesekara I Juba kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2016 n’abasirikare bagera ku 121 n’ibikoresho byabo, aho bagiye gutegereza umukuru wabo bazaba bashinzwe gucungira umutekano. Ibi bikaba bigezweho nyuma y’umunsi umwe guverinoma ya Sudani y’Epfo yemereye indege itwaye aba barwanyi […]

Ibiganiro bihuza Abarundi bizasubukurwa kuwa 02 Gicurasi 2016

Amakuru aturuka mu butegetsi bw’u Burundi ndetse no ku muhuza Benjamin Mkapa aravuga ko ibiganiro bihuza leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo bizatangira mu cyumweru gitaha kuwa 02 Gicurasi 2016 bikabera Arusha muri Tanzania. Ibi biganiro bikazaba biyobowe na Benjamin Mkapa wigeze kuba perezida wa Tanzania uherutse kugenwa kuri uyu mwanya n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango […]

IGP Gasana yijeje gukurikirana abanyereje ibyagombaga kubaka inzu ya koperative COMURU

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasoje uruzinduko rw’iminsi 3 yagiriraga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerezuba, aho yasuye akanareba imikorere ya Sitasiyo za Polisi zikorera muri utwo turere, mu rwego rwo kuzikangurira gukomeza gukora akazi kazo neza no guha serivisi nziza kandi vuba abaturage bazigana. Muri urwo […]

Gen. de Brigade Athanase Kararuza yishwe muri iki gitondo

Amacakubiri n’ubwicanyi bukomeje kuranga igisirikare cy’uburundi aho muri iki gitondo ahagana saa moya na mirongwinenitanu GĂ©nĂ©ral de Brigade Athanase Kararuza yagabweho igitero gikomeye ageze imbere ya lycĂ©e du Saint esprit muri commune Ntahangwa aho we, umufasha we n’umwana we bahasize ubuzima n’aho abarinzi be (gardes du corps) bakomeretse bikabije. GĂ©nĂ©ral de Brigade Athanase Kararuza yerekezaga […]

Minisitiri w’Intebe yasabye gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko n’abagore

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2016 i Kigali hateraniye Inama ya 2 y’Akarere ku Murimo yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi. Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo Namibia, Botswana, Ghana, Kenya, Malawi, Tanzania, Uganda n’ibindi. Iyi nama ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa minisiteri y’umurimo, GIZ, ILO (International Labour Organisation), na PSF […]

EPEMR:Uwari Bishop wa Kigali yagarutse muri ADEPR,icyamugaruye kigirwa ibanga

Bishop Hagenimana Anastase wayoboraga Diyoseze y’Umujyi wa Kigali yamaze gusezera mu itorero rya EPEMR agaruka mu itorero rya ADEPR yahozemo ariko icyamugaruye yakigize ibanga. Anastase Hagenimana mbere yuko ajya muri EPEMR yahoze mu itorero rya ADEPR aho yari umuntu usanzwe udafite inshingano mu Itorero ariko akaba yarakundaga gukora imirimo yo gusenga n’ivugabutumwa mu buryo butandukanye […]

Impanuka yahitanye abaririmbyi barenga 16 hamwe na padiri wabo

Kuri uyu wa 24 mu ntara ya Rutana habereye impanuka ikomeye, abaririmbyi 16, umupadiri n’umubikira bahasiga ubuzima. Amakuru aturuka mu ntara ya Rutana avugako iyi mpanuka yabereye ahazwi ku izina rya ku “wibyuma” muri comine Musongati, mu ntara ya Rutana aho i kamiyo yo mu bwoko bwa fuso yaritwaye abo baririmbyi ibakuye mu ntara ya […]

Uburyo 17 abakobwa bakoresha ngo bagire amabere meza

Hari ubwo usanga abantu benshi binubira imiterere y’amabere yabo, ugasanga bakabya kwambara imyenda ibafatiriye cyangwa ubundi buryo bubangamye ku mubiri w’umuntu. Abahanga bavuga ko ibintu bya mbere bikwiriye kwirindwa ari ukurya bidafite gahunda, imyitozo ngororangingo ikabije no koga amazi ashyushye kenshi. Ariko by’umwihariko batanze inama zigera kuri 17 zagufasha. Inama ya mbere batanga ni uko […]

Burundi: Col. Donatien Ndabigeze yagabweho igitero gihitana umugore we

Nyuma y’iminsi 3 gusa Col Buzobona Emmanuel yishwe n’abantu bataramenyekana, kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2016, Col Donatien Ndabigeze yagabweho igitero n’abantu bashakaga kumwica ararusimbuka ariko umugore we ahasiga ubuzima. Amakuru ava mu Burundi, ni uko abateye mu rugo kwa Col Donatien Ndabigeze bari bambaye imyenda ya gisirikare, bakaba bageze aho yari atuye […]

Impuguke zo muri Singapore mu iterambere ry’imijyi itandatu yo mu Rwanda

Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kwifashisha impuguke n’iraribonye zo muri Singapore mu gikorwa cyo kwihutisha iterambere ry’imijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali. RGB nk’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere kimaze iminsi itari mike gikorana n’ikigo gitanga ubujyanama mu bihugu biharanira kwihutisha iterambere, Future Move Group (FMG) mu bijyanye no kuzamura iterambere rirambye. Muri iyo mijyi itandatu […]

Kenya ntirumva iby'amasezerano y’ubwirinzi hagati yayo, u Rwanda na Uganda

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba urakora ibishoboka mu kurwanya iterabwoba no kongera ubushobozi bw’igisirikare cyawo mu rwego rwo gukumira amakimbirane no guhangana n’ibibazo byawuvukamo, ariko igihugu cya Kenya muri iyi weekend cyagaragaje ubushake bucye cyanga gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bwirinzi hagati yayo n’u Rwanda na Uganda. Mu nama ya ba minisitiri yateraniye muri Munyonyo […]

Burundi: Minisitiri yarokotse ubwicanyi umugore we arakomereka

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko igitero cya grenade cyagabwe kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata saa sita na cumi n’itanu nyuma ya misa, cyari kigamije guhitana minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ibibazo by’imibanire n’uburinganire, Martin Nivyabandi. Iki gitero kikaba cyaragabwe muri parikingi y’Itorero ’’GuĂ©rison des à¢mes’’ minisitiri n’umuryango we bakunze gusengeramo. Nk’uko […]

Kirehe: Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi

Imikwabu Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakoze mu mpera z’icyumweru gishize yayifatiyemo abagabo babiri bari bafite ibiro 80 by’urumogi. Ababifatanwe ni Bizimungu Jean Pierre ufite imyaka 30 y’amavuko na Mukunzi Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Mushongi, mu murenge wa Mpanga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu […]