Ingagi nyinshi bikekwa ko zavuye mu Rwanda cyangwa Congo zimukiye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ikigo Gishinzwe iby’Inyamaswa muri Uganda (UWA) gitangaza ko mu byumweru bicye bishize cyakiriye ku butaka bw’iki gihugu umuryango w’ingagi zigera kuri 20 bikekwa ko zavuye ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Congo-Kinshasa.

Umuvugizi wa Uwa, Hangi Bashir yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko izi ngagi zakiriwe muri pariki yitwa Mgahinga. Avuga ko bataramenya neza niba koko izi ngagi ari izo mu muryango wa Hirwa ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko byagarutsweho cyangwa niba  zaba zikomoka ku ruhande rwa Congo.

Ati “ Icyo nababwira ni uko hari itsinda ry’ingagi dufite mu gihugu. Ntituramenya niba ziva mu Rwanda cyangwa muri Congo. Muri ibi bihugu byombi, nta na kimwe kiratwegera kitubaza ku bijyanye n’izi ngagi.”
Hangi yavuze ko n’ubwo atari ubwa mbere ingagi zimukira ku ruhande rwa Uganda , gusa ngo kuri iyi nshuro hari umwihariko. Yavuze ko uku kwimuka kuba gufite impamvu ikwiriye gushakirwa umuti n’ibihugu izi ngagi zaba zaraturutsemo.

Ati “  Si ibisanzwe gusa icy’ingenzi ni ugukemura igituma umuryango w’ingagi uhunga. Njye  ibi bibaye, nshakisha icyatumye ingagi zanjye zihunga.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Aya makuru avuga ko uyu muryango w’ingagi wimukiye muri Uganda ari umwe uvukamo impanga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *