Ni umukecuru witwa Nyirasafari Patricie, atuye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali, akaba ari umuvuzi gakondo. Ahamya ko iyo umuntu akimara kwibwa akamugana amufasha kugaruza ibye byari byibwe.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv, avuga ko ari byinshi yagiye agaruza, aho ngo yagaruje Miliyoni 16 z’amafaranga y’amanyarwanda abajura bari bibye umucuruzi w’umugore n’ayandi yagiye agaruza mu bihe bitandukanye.
Uyu mukecuru w’imyaka 78 y’amavuko, avuga ko biba byiza iyo umuntu akibwa agahita amugana akamufasha, ngo kuko iyo haciyeho iminsi bitamworohera kuba yabona aho ibyibwe byajyanwe.
Nka Moto n’imodoka cyangwa ikindi kintu babagira mu kindi, ngo iyo barangije kugishwanyaguza ntabwo bimworohera kukibona.
Ati “Ni benshi bangana nkabafasha, Abamotari bo ni benshi kuko mpita nzigaruza iyo batarazibagira mu zindi, ni byinshi, Televiziyo, telefoni, inka zibwe n’ibindi bicuruzwa nk’iyo inzu bayicukuye bakabyiba turabibona”.
Avuga ko adaterekera cyangwa ngo abandwe bya gipagani, ko ibanga rye ari ugusenga akerekwa aho icyo kintu kibwe kiri cyangwa n’ubundi buvuzi akora.
KANDA KURI IYO LINK UREBE VIDEO YE https://www.youtube.com/watch?v=uw0YfSUFpvY&t=184s

8 Responses
Kigali: Habonetse umukecuru ushobora kugarura amafaranga, Imodoka, Moto, Televiziyo n’ibindi byibwe
MURAKOZE KURI IYO NKURU YUWO MUKECURU NIWE YAHASHA ABA JURA BATUMEREYE NABI PE. KO MUTASHIZEHO NUMERO YA TELEPHONE ZE NGO AZAJYE ADUSHA ABAJURA BATUGEZE KURE MURI KARURUMA.MURAKOZE

Ko mutaduha nb ya tefoneye

Phone number

Nkeneye address y’uriya mukecuru ugaruza ibyibwe (akagali n’umudugudu na telefone)