Huye: Barataka ubujura butuma bararana n’amatungo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye bavuga ko basigaye bararana n’amatungo kubera ubujura bwabamazeho utwabo.

Ibi babigaragarije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ubwo rwabegerezaga Serivisi zarwo hakirwa ibibazo bitandukanye birebana n’ubutabera, akarengane n’ihohoterwa.

Aba baturage bagaragaza ko “ Babayeho mu bwoba bwo gutinya ibisambo kandi bizwi byabamazeho ibyabo bipfumura inzu,byiba amatungo,ibituma hari abasigaye bararana n’amatungo kugira ngo batayiba.”

Aha kimwe mu bibazo byabajijwe harimo ko aba baturage barembejwe n’ubujura bukorwa n’abantu baba bazwi, aho ngo bifuza ko itegeko rihana abajura ryakongera ibihano bagenerwa,kuko n’ubundi ngo bafungwa igihe gito,nyuma bakarekurwa bakikomereza ibikorwa byabo.

Mu guhumuriza aba baturage ubuyobozi bwa RIB mu karere ka Huye bwijeje aba baturage ko mu gihe cya vuba aba bajura bafatwa.

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Huye asaba abaturage na bo kunganira inzego z’umutekano bakajya batanga amakuru y’abakekwa bagafatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’ Umurenge wa Ruhashya, Octave Nsabyamahoro, avuga ko hari urutonde rw’abakekwaho ibyo byaha, ariko ngo bizeye ko ku bufatanye n’inzego bazafatwa bagahanwa kuko rwagejejwe ku karere no kuri RIB.

Henshi muri iyi ntara y’amajyepfo usanga abaturage badasiba gutaka kwangirizwa ibyabo n’insoresore ngo zigize ibyihebe kandi zizwi no mu buyobozi,nyamara bakababazwa n’ibihano byoroheje bahabwa iyo bafashwe.

Bifuza ko icyaha cy’ubujura na cyo cyagenerwa ibihano bigaragara, bityo hakabaho abatinya kwishora mu bujura,maze abaturage na bo bakabona umutekano wabo n’uw’ibyabo.

Inkuru ya TV1

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *