Ni kenshi usanga amateka y’abafasha b’abakuru b’ibihugu atamenywa mbere y’uko abagabo babo bafata ubutegetsi, bamara kubugeraho agacukumburwa kugera no mu bwana rimwe na rimwe ba nyiri ubwite bari barayibagiwe.
Nyuma y’igihe gito Felix Tshisekedi atowe n’abaturage na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’umukuru w’igihugu, nibwo n’amwe mu mateka y’umugore we yatangiye kumenyekana.
Dore ibintu 10 wamumenyaho:
1.Denise Nyakeru yavukiye i Bukavu mu mwaka wa 1967, ubu akaba afite imyaka 52 y’amavuko.
2. Denise ni mwene Étienne Nyakeru wari umunyapolitiki ku ngoma ya Gikoloni, ubwo Ababiligi bari bagikoloneje iki gihugu, uyu munyapolitiki yayoboraga ikitwaga ‘Kivu ishyizwe hamwe’.
3.Denise yabaye imfubyi akiri muto, kubera kubura ababyeyi ntabwo byatumye amenye ururimi rw’iwabo gakondo rw’Amashi.
4. Nyirarume Padiri Sylvestre Ngami Mudahwa wabaga i Kinshasa ni we wakiriye Denise aramurera, kimwe na bamwe muri basaza be na bashiki be. Niho yaje kubonera amahirwe yo kwiga muri uyu mujyi anahamenyera ururimi rw’Iringala.
5. Ubwo yari akiri umunyeshuri, kubera ka kantu k’amaraso akururana, umuvandimwe we Stephanie (Fanny) yahise amujyana i Bruxelles yiga ibirebana n’ubuforomo, undi witwa Jeannette amujyana mu Bwongereza ubwo yari yatangiye stage.

6.Mu Bubiligi niho Denise yamenyaniye na Felix wahabanaga na nyina ndetse n’abavandimwe be, ari naho yigaga.
7.Mu myaka 23 Denise amaze abana na Felix Tshisekedi mwene Etienne Tshisekedi, bamaze kubyarana abana Batanu: Fanny, Anthony, Christina, Sabrina na Serena.
8. John Nyakeru, ni musaza wa Denise, akaba yaramaze imyaka myinshi akora muri Perezidansi muri serivisi ya protocole, ku ngoma ya Joseph Kabila muramu we yasimbuye, aho Felix afatiye ubutegetsi yahise agira uyu muramu we umuyobozi mukuru wa Protocole.
9. Ijambo rya mbere nk’umufasha w’umukuru w’igihugu, Denise yarivuze ku wa 8 Werurwe 2019, ku munsi mpuzamahanga w’umugore, ubwo yavugaga ko ashishikajwe no “Gushora imbaraga mu kurwanya ihohoterwa n’ivangura bikorerwa igitsinagore”.
10. Denise yabaga mu Bubiligi aho yakoraga aka kazi ke k’ubuganga, yagiye gutangira kuba muri Congo mu mpera za 2018 ubwo umugabo we yari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu yaje no gutsindira, ahita ahaguma atyo nk’umufasha wa Perezida wa Repubulika.




2 Responses
Ibintu 10 wamenya kuri Denise Nyakeru, umugore wa Felix Tshisekedi
Ariko mwajyiye mujyerajyeza kwandika ikinyarwanda cyangwa i Franca bi kajyira inzira haribintu mwandika ukajyirango nti wamenya itangiriro ni herezo ni mwikosore bwiza rwose muravangavanga.
Ibintu 10 wamenya kuri Denise Nyakeru, umugore wa Felix Tshisekedi
Ariko mwajyiye mujyerajyeza kwandika ikinyarwanda cyangwa i Franca bi kajyira inzira haribintu mwandika ukajyirango nti wamenya itangiriro ni herezo ni mwikosore bwiza rwose muravangavanga.