Chine: Umugabo yakuwe mu nda amabuye 2 apima ibiro 15

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa, Zhang Cheng w’imyaka 33, Wari umaranye uburwayi bwo kubyimba inda igihe kirekire, ubu icyari kibyimbyemo cyavuyemo basanga ari amabuye 2.
Uyu mugabo Zhang yabanaga n’ubu burwayi bwo ku byimba inda ndetse ikagaragara nk’aho iremereye, Nyuma yo kujyanwa kwa muganga yatangajwe no kubona Abagaga bakuye amabuye abiri manini mu gifu cye apima ibiro bigera kuri 15. Gusa ubuyobozi bw’ibitaro bwirinze gutangaza amazina ye nyakuri bakoresha Zhang Cheng.
inda
Nk’uko bitangazwa na Mailonline, yavuze ko bitangaje atiyumvisha uburyo yamaranye igihe ayo mabuye mu nda ,mu gihe we yakekaga ko bamuroze. Abamubonaga bakekaga ko atwite bikababera urujijo nko kubona umugabo utwite.
Abaganga b’ibyo bitaro basobanura ibyo kubyimba kw’iyo nda, bavuga ko ayo mabuye yaremereye ibyo mu nda bikabyimba cyane ku buryo buteye ubwoba.
inda2
Nyuma yo kuzenguruka ibitaro bitandukanye byo mu gihugu cy’Ubushinwa aho bamwe mu bagaga bavugaga ko baramutse bayakuyemo yanahasiga ubuzima, Yavuriwe mu bitaro bya Gisirikare byitwa Chengdu.Amaze kuvurwa yahise asubizwa mu rugo iwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *