Abahanzi P Fla na Lil One mu gitaramo bise Tukabyine mu Gakenke
Mu gihe hari hashize iminsi umuhanzi P Fla adakunda kwigaragaza mu bitaramo hirya no hino mu gihugu, kuri ubu agiye gutaramira Abanyagakenke mu gitaramo bise “Tukabyine” azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka Lil One n’abandi. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, umuhanzi Lil One yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kujya gutaramira mu Gakenke bagamije gushimisha abakunzi […]
Chameleon n’abavandimwe be bakubitiye umunyamakuru mu kabari
Kuri uyu wa Kabiri taliki 26, Mata 2016 mu masaha y’igicuku nibwo abasore 3 bavukana Pallaso, Chameleone, Weasel bakubitiye umunyamakuru mu kabari banamusohora hanze. Amakuru atangazwa na Howwe, avuga ko ahagana saa 01h 20 z’ijoro, ngo abo basore bakomoka kuri Mayanja binjiye mu kabyiniro ka Silk Hang Out baherekejwe n’abandi basore babo begera hafi yaho […]
Muhanga: Abana b’imfubyi ngo bazishyurwa ibyabo byangijwe na Nyirakuru ari uko yapfuye
Nyuma y’imyaka itari mike abana b’imfubyi, Ugiriwabo Liliane na Mukanduhuye Dative barega nyirakuru, Mukamihigo Anathalie kubasenyera inzu, nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi ndetse akaba anemera icyaha, ubuyobozi bwemeza ko aba bana bashobora kuzishyurwa ibyabo ari uko nyirakuru yapfuye. Bose batuye mu mudugudu wa Kidaho akagali ka Gasagara umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, […]
Uburemere bw’umukino wa Man City na Real Madrid watumye ipantalo icikira kuri Zidane – AMAFOTO
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2016, nibwo umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane yongeye gutamazwa n’ipantalo yamucikiyeho arimo gutoza, biba incuro ya kabiri ibyo biba muri iyi mikino ya Champions League. Ubushize ubwo ikipe ya Real Madrid yakinaga na Wolfsburg umukino ukarangira ari ibitego 3-0, byisobanura uko byanditse bikurikirana, […]
FERWAFA yareze Uganda muri CAF kubera umukinnyi yakinishije mu mikino y’abatarengeje imyaka 20
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagejeje ikirego mu Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika rirega Uganda kuba yaragize amanyanga mu mikino ya mbere yo guhatanira itike y’Igikombe Nyafurika cy’abatarengeje imyaka 20. Mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda wabereye I Kigali amakipe y’ibihugu byombi yanganyije igitego 1-1 kuwa 02 Mata, mbere y’uko […]
Chine: Umugabo yakuwe mu nda amabuye 2 apima ibiro 15
Umugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa, Zhang Cheng w’imyaka 33, Wari umaranye uburwayi bwo kubyimba inda igihe kirekire, ubu icyari kibyimbyemo cyavuyemo basanga ari amabuye 2. Uyu mugabo Zhang yabanaga n’ubu burwayi bwo ku byimba inda ndetse ikagaragara nk’aho iremereye, Nyuma yo kujyanwa kwa muganga yatangajwe no kubona Abagaga bakuye amabuye abiri manini mu gifu cye […]
Dufite umutwe ushinzwe gushaka no gufata abanyabyaha banyuranye mu Mujyi wa Kigali — ACP Twahirwa
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda ko umutekano wabo n’ibintu byabo ucunzwe neza ku buryo badakwiye guterwa impungenge n’ubujura bwo mu ngo kubera ko yashyizeho ingamba zo kuburwanya. Uku kubahumuriza gushingiye ku mpungenge batewe n’ibikorwa by’ubujura bwo mu ngo byakozwe ahantu hatandukanye mu bihe bishize. Mu mezi ashize, abatuye mu mujyi bagaragaje ko ibikorwa by’ubujura bwo […]
Rwamagana:Gutanga Serivise zinoze ni kimwe mu bishyizwe imbere n'ubuyobozi
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi ahamya ko serivise nziza irangwa aho ayoboye cyane mu bu bijyanye no kurengera ubuzima bw’abantu(Ubuvuzi) ari kimwe mu bizabafasha kwesa imihigo. Itsinda ry’abanyamakuru ryasuye ibitaro bya Rwamagana ngo rirebe uburyo serivise zaho zitangwa mu buvuzi, aha bakaba baganiriye n’abarwayi,abarwaza ndetse n’abakozi bakora muri ibi bitaro. Baribane Dative uturuka mu […]
Leonard Nyangoma yatangaje impamvu zatumye akurwa ku buyobozi bwa CNARED
Leonard Nyangoma wahoze ayobora ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, CNARED, yatangaje icyatumye aherutse gukurwa ku buyobozi bw’iri huriro. Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata, bwana Leonard Nyangoma yatangaje ko gukurwa ku buyobozi bwa CNARED atari igitangaza kuri we. Yavuze ko kuva kera bashatse kumukura kuri uyu mwanya […]
Karongi:Abanyamakuru bakoze urugendoshuri bigishwa uburyo bakwikura mu bukene
Abayobozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bakoze urugendoshuli kuri Radido Isangano bigishwa uburyo bakwikura mu bukene. Ku bufatanye n’inama nkuru y’Itangazamakuru (MHC) hamwe na UNDP, Tariki ya 27 Mata 2016 bahurije hamwe Abahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda mu rugendoshuli i Karongi kuri Radio Isangano rugamije gushaka uburyo ibinyamakuru byo mu Rwanda n’abakora umwuga w’itagazamakuru babasha […]
Umurambo wa papa Wemba uracyurwa i Kinshasa kuri uyu wa Kane
Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukodesha indege yihariye igomba kuzana umurambo w’umucuranzi Papa Wemba I Kinshasa. “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 rishyira kuwa Kane tariki 28 Mata nibwo indege idasanzwe ihaguruka I Kinshasa yerekeza Abidjan igiye gucyura umurambo wa Papa Wemba”, ibyo byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma […]
Donald Trump ushaka kuyobora USA ngo yizeye intsinzi mu biganza bye
Mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakomeje imyeteguro yo kwiyamamariza umwanya wo kuzayobora icyo gihugu, Trump yemeje ko afite icyizere cyo guhagararira ishyaka aturukamo ry’ Abarepuburika ngo bikaba byazanamuhesha kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu. Ibyo yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bamushyigikiye nyuma y’uko hirya no hino mu bitangazamakuru byatangazaga ko arimo kugenda yesa agahigo […]
Guverinoma y’u Burundi yateye utwatsi iby’ibiganiro bihuza Abarundi byari byatangajwe n’umuhuza
Umuvugizi wa perezidansi y’u Burundi, Willy Nyamitwe, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko guverinoma y’u Burundi nta kintu irabona cyiyemeza ko hari inama iyo ari yo yose iteganyijwe I Arusha mu gihe umuhuza mu biganiro by’Abarundi aherutse gutangaza ko kuwa 02 Gicurasi ibi biganiro bizatangira. Willy Nyamitwe avuga ko guverinoma y’u Burundi yagombaga kubanza kubazwa, […]
Kenya: Abapilote ba Kenya Airways barazindukira mu myigaragambyo ikomeye
Ishyirahamwe ry’abapilote ba Kenya Airways (KALPA) kuri uyu wa Kabiri ryatangaje ko rigiye gukora imyigaragambyo y’iminsi ibiri, risaba ko umuyobozi nshingwabikorwa, Mbuvi Ngunze ahita yegura ndetse banenga n’uburyo akoresha mu gusubiza ku murongo iyi kompanyi yo gutwara abantu. Ubusanzwe imigabane 26.7% ya Kenya Airline ifitwe na Air France KLM, ikaba imaze iminsi igurisha ibyayo birimo […]
Abantu 4 bafunze bashinjwa kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke hafungiye abagabo 4 bashinjwa kujugunya ibendera ry’u Rwanda mu musarani. Aba bagabo bafashwe bamaze kurijugunya mu musarane w’ishuri ryitwa Nyanunda riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura,mu Kagari ka Mwezi,mu Murenge wa karengera. Intandaro yabyo yaturutse ku makimbirane n’umuzamu ucunga umutekano w’iryo shuri, Nteziryayo Theobard, nyuma yo […]
Ibitaro bya Polisi byashyizwe mu maboko ya Minisante byitwa Kacyiru District Hospital
Kuri uyu wa 26 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, aho bahererekanyaga ibyitwaga Kacyiru Police Hospital, ubu byiswe Kacyiru District Hospital. Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho , […]
Abanyarwanda barasabwa kurushaho kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana muri iki cyumweru
Ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima n’ibiro by’umufasha wa perezida wa Repubulika, binyuze mu Imbuto Foundation hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bw’umubyeyi n’umwana tunafatanya kurandura Malariya” . Muri uyu mwaka iki cyumweru kikaba cyahuriranye n’Icyumweru cya 6 Nyafurika cyo Gukingira cyatangiye kuwa 24 kikazasozwa kuwa 30 […]
Ap. Gitwaza yazanye isanduku mu rusengero
Hari hashize iminsi Ap Paul Gitwaza atagaragara mu gihugu ndetse binavugwa ko yaba yarahunze, kuri ubu yagaragaye mu rusengero Zion Temple abereye umuyobozi, by’umwihariko akaba yazanyemo isanduku ya zahabu. Imbere y’abakiristo ba Zion Temple mu Gatenga, kuri iki cyumweru tariti ya 24 Mata 2016, Gitwaza yanyomoje amakuru yavugwagaho ko yari yahunze igihugu kubera ibibazo yari […]