Kigali: Umuturage yaciriwe urubanza yimwa kopi z’umwanzuro warwo

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wo Murenge wa Masoro, mu Karere ka Rulindo, Sekanyana Emmanuel aravuga ko yimwe uburenganzira bwo guhabwa impapuro ndangizarubanza mu rubanza rw’imitungo ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 50 aburanamo na mushiki we, Eugenie Akayezu.

Uyu mugabo avuga ko kuba atarahabwa izo kopi ziriho umwanzuro w’urubanza bishobora kuzarangira atsinzwe cyane ko ngo atabasha no kujuririra ku gihe igihe yaba atemeye umwanzuro w’urukiko.

Mu ibaruwa yanditswe ku itariki 09 Ukwakira 2019, Radio na Tv10 bafitiye kopi, Sekanyana yandikiye Perezida w’urukiko rukuru rwa Kigali avuga ko rwamuciriye urubanza ariko rukamwima kopi ziriho uko rubanza rwarangiye.

Uyu muturage yemeza ko mushiki we yiyitiriye imitungo y’ababyeyi babo akabikora yifashishije inyandiko avuga we yita impimbano ngo kuko mushiki we agaragaza ko yanditswe na nyina kandi atari azi kwandika.

Yagize ati “(…) bashingira ku ibaruwa bivugwa ko ari mama wayanditse kandi atari azi gusoma no kwandika, ibyo njye simbyemera ubwo zanditswe n’undi utari mama.”

Sekanyana ahangayikishijwe no kubona irangizarubanza zikamufasha kujuririra icyemezo cy’urukiko rwa mbere dore ko amategeko ateganya ko umuburanyi ajuririra umwanzuro w’urukiko rwamuciriye urubanza nyuma y’iminsi 30 kandi we ikaba yararenze.
Aravuga ko kwimwa izi mpapuro n’uburyo urukiko rwagiye rusubika urubanza rwe nta mpamvu zifatika abikemangamo impamvu yo kubura ubutabera dore ko we anavuga ko hari ingingo zitandukanye umucamanza yirengagizaga mu gihe cy’urubanza.

Yagize ati (…)ikingoye ni ukubona ziriya kopi naho ubundi sinzemera gutsindwa nzakomeza kujurira paka.”

Ntibyakunze kuvugana n’ubuyobozi bw’urukiko kuri iki kibazo, gusa Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Julien Kavaruganda we avuga ko “ Ari uburenganzira bw’umuburanyi guhabwa impapuro zigaragaza uko urubanza rwe rwaciwe.”

Ku ngingo ya Sekanyana avuga ko urubanza rwe rwasubitswe hato na hato, Kavaruganda ati “urubanza rukwiye gusubikwa inshuro nk’ebyiri cyangwa eshatu kubera nabwo impamvu zifatika.”

Imitungo Emmanuel Sekanyana aburana na mushikiwe ni inzu y’ubucuruzi herereye mu mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali,ikaba ifite imiryango irindwi yose ikodeshwa.

Agaciro mbumbe k’iyi nzu yose kakaba gafite igenagaciro ry’amafranga arenga miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *