Abaturage bo mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Mageragere bavuga ko n’ubwo mumyaka ibiri ishize ari bwo bahawe amazi nyuma y’aho bahoze bavoma amazi ya Nyabarongo ingona zikarya abantu batanu ], bahawe amazi bariruhutsa ariko nyamara hari abahisemo gusubira kuvoma Nyabarongo dore ko amazi bahawe arimo icyo bo bita umunyu mwinshi. Aba baturage bavuga ko iki kibazo gihangayikishije ahanini abakoresha amazi y’ivomo rya Dayoni na Munzenze. Uwibabambe Michelle ni umwe mu baturage baganiriye na Radiotv10 dukesha iyi nkuru, yagize ati “(…)Turabashimira ko badukuye mu menyo y’ingona ariko hari abakivoma Nyabararongo kubera ko amazi baduhaye yuzuyemo umunyu ukabije cyane(…).” Undi muturage witwa Kaniziyo Mutabazi yunze mu byavuzwe na Uwibambe avuga ko leta ko yabaha amazi meza nkuko yari yabatekerejeho na mbere. Yagize ati “(…) aya mazi ni mabi adutera n’indwara, kuyameshesha imyenda biragoye kuko ntafata isabune. Nkuko leta yadutekerejeho na mbere niduhe amazi meza(…).” Akarere ka Nyarugenge kasabye aba baturage kuba bihanganye mu gihe igisubizo kirambye kitarabageraho kandi gasaba abo baturage kudasubira kuvoma muri Nyabarongo. Vedaste Nsabimana, Umuyobozi w’Akerere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ati “ Iki kibazo turakizi kandi turikugerageza gushaka uko uwo munyu wamarwamo. Turasaba abaturage kutishora muri Nyabarongo kuko ingona bahungaga zakongera kubagirira nabi.” Imibare Bwiza.com ikesha Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC igaragaza ko abagerwaho n’amazi meza ubu,ari 86% , mu gihe 84% ari bo bitabira isukura, intego ikaba ari uko mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi bose ku buryo nibura nta muturage uzajya akora metero zisaga 500 ajya gushaka amazi. Hakunze kumvikana abaturage bagaragaza ko bagerwaho n’amazi inshuro ebyiri gusa mu cyumweru, hakibazwa niba iyi ntego Itaza inzozi.


