Dr Kizza Besigye mu migambi yo guhirika ubutegetsi mbere y’irahira rya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Dr Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta yahamije ko Museveni atigeze atsinda amatora, bityo ngo ntafite ubushobozi bwo kurahirira kuyobora Uganda ahubwo hagomba gushyirwaho ugomba kuzarahira.

Besigye yabitangaje ubwo yagaragaraga kuri televiziyo (NBC Tv) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho yatangaje ko ishyaka ayoboye rigomba guhabwa ubwigenge mbere y’uko Perezida Museveni arahira bityo bikorohera ugomba kurahira.

????????????????????????????????????
Kiiza Besigye ati: Museveni nta bushobozi afite bumwemerera kurahira

Kuri uyu wa Mbere nibwo abashyigikiye FDC bahishuye ko taliki 5 Gicuransi 2016, ari bwo hazaba imyigaragambyo ihuriyemo abantu benshi hagenderewe gukura Museveni ku butegetsi mu gihe biteganyijwe ko agomba kurahira taliki 12 Gicuransi.

Besigye yagize ati” Museveni nta bushobozi afite bumwemerera kurahira, ni akazi gakomeye ku bagande ngo bamuhagarike bitaraba nabi”

Yakomeje avuga ko ikigenderewe atari uguhagarika umuhango wo kurahira ahubwo ngo ikigamijwe ni ugushyiraho ugomba kurahira.

Yakomeje agira ati:” Impamvu twavuze ko dushaka ubwigenge nk’ishyaka rya FDC, ntitugamije guhagarika umuhango wo kurahira ahubwo bizadufasha gushyiraho ugomba kurahira, ni yo mpamvu ahanini tuticaye hamwe”

Atangaza ibyo, yongeyeho ko FDC ari yo yatsinze amatora bityo bikaba byabemerera gushyiraho Guverinoma bigengaho.

Guhabwa ubwigenge ngo biri mu bizatuma atongera kwibasirwa n’amabandi yari amaze iminsi yibasiye abarwanashyaka be, anashinja Polisi ya Uganda ko ifitanye imikoranire ya hafi n’ayo mabandi ngo babuzwe umutekano.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *