Umuryango Ibuka urashimira Min.w'intebe kubw'ijambo yavuze ryabaruhuye mu mitima
Perezida wa Ibuka yashimiye Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kubw’ubutumwa yatanze mu gihe cyo kwibuka Jonoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 Tariki ya 23 Mata 2016 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Abatutsi biciwe ikibeho mu ri Jonoside, Perezida wa Ibuka Prof.Dusingizemungu Jean Pierre mu ijambo yahavugiye yavuze ko ashimira Ministiri w’Intebe w’u […]
Umurambo wa Papa Wemba wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko: AMAFOTO
Nyuma y’uko umuhanzi Papa Wemba yitaba Imana ari mu gihugu kitari icye cya Cote d’Ivoire, ubu umurambo we wagejejwe muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo aho avuka. Umurambo we ukigezwa ku kibuga cy’indege byabaye ngombwa ko ajyanwa mu buruhukiro mu gihe hagitegerejwe ko azashyingurwa. Abenshi mu bafana be bo muri Cote d’Ivoire baherekeje umurambo aho […]
Al-Shabaab irigamba kwigarurira ibirindiro bya gisirikare
Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Mata 2016 nibwo abasirikare 20 bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al- Shabaab barashwe ubwo bagabaga igitero ku ngabo za Leta, ariko uwo mutwe wo ubihakana wivuye inyuma ukavuga ko ahubwo wigaruriye ibirindiro bya gisirikare biherereye hafi y’umujyi wa Baidoa. Ismail Khalif Shire uyobora ingabo za Somalia mu gace ka […]
U Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe kugenzura imicukurire ya Gaz methane
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata u Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe gukurikirana imicukurire ya gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu. Iyi komite igizwe n’impuguke 10 ifite inshingano zo gutuma habaho gucukura iyi gaz mu mutekano ku mpande zombi no kurinda abaturage baturiye Ikiyaga cya Kivu ibyago byaterwa n’icukurwa ry’iyi gaz. Ishyirwaho […]
Byavumbuwe ko Prince ashobora kuba yarishwe na SIDA
Umuhanzi w’icyamamare uherutse kwitaba Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntihamenyekane icyo yazize, ubu biravugwa ko yaba yarahitanwe na SIDA . Amakuru TMZ ikesha Daily Mail avuga ko, uyu muhanzi yari amaze amezi 6 abaganga baramubwiye ko amaraso ye yamaze kwinjirwamo na Virus itera SIDA ariko ngo avuga ko Imana izayimukiza. Nk’uko byakomeje […]
Eritrea na Guinea Equatorial biyoboye ibindi mu kubangamira itangazamakuru
Ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru bwasubiye inyuma cyane kw’Isi mu mwaka wa 2015. Ibi n’ibyemejwe n’ikigo gishinzwe gukurikirana ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitwa Freedom House. Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko kubangamirwa cyane kw’abanyamakuru kwabaye mu Burundi, bitewe n’ubwumvikane bucye muri politiki bwadutse mu mwaka ushize nk’uko Freedom […]
Ngoma : Perezida Kagame yasabye abaturage gukora cyane bakarandura ubukene
Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2016 umukuru w’igihugu yatangiye uruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, aho urugendo rwe yaruhereye mu Karere ka Ngoma akaganira n’abaturage akabibutsa bagomba gukora cyane ngo barandure ubukene, ariko ko mu byo bakora byose umutekano ari wo wa mbere. Mu ijambo yagejeje kuri aba baturage, perezida Kagame yatangiye abashimira kuba baje […]
ADEPR :Abayobozi bakuru barashimira Paruwasi Buganamana ibaye iya1 mukwesa umuhigo wa Dove Hotel
Paruwasi ya Buganamana mu Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngorororero ADEPR barashimirwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero kubwo kuba babaye abambere mu kwishyura amafaranga basabwe kugirango hubakwe Dove Hotel. Mu minsi ishize hakunze kumvikana amakuru avuga ko bamwe mu ba Pastor n’Abakirisito batumva ibijyanye n’ubwitange bwo kubaka Dove Hotel aho bamwe bibazaga ufite inyungu nicyo izabamarira nyuma […]
USA: Umupolisi yikanze imbunda y'igikinisho arasa umwana w’imyaka 13
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umupolisi yarashe umwana w’imyaka 13 yikanze imbunda y’igikinisho ubwo uwo mwana yazaga amusatira amutunze icyo gikinisho Abapolisi 2 bakuru muri Leta ya Baltimore ubwo babonaga umwana w’imyaka 13 aza abasatira n’imbunda y’igikinisho, ngo batekereje ko ari imbunda ya nyayo maze umwe ahita amurasa. Gusa n’ubwo uwo mwana yarashwe, abaganga […]
Dr Kizza Besigye mu migambi yo guhirika ubutegetsi mbere y’irahira rya Museveni
Dr Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta yahamije ko Museveni atigeze atsinda amatora, bityo ngo ntafite ubushobozi bwo kurahirira kuyobora Uganda ahubwo hagomba gushyirwaho ugomba kuzarahira. Besigye yabitangaje ubwo yagaragaraga kuri televiziyo (NBC Tv) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho yatangaje ko ishyaka ayoboye rigomba guhabwa ubwigenge mbere y’uko Perezida […]
Umunyadushya Miley Cyrus yaba agiye gushakana n’umukinnyi wa Cinema Liam Hemsworth
Miley Cyrus azwi na benshi bitewe n’indirimbo ze agenda akora yambaye ubusa , ariko nizibure gukundwa n’abatari bacye. Ku myaka 23 y’amavuko aritegura kurushinga vuba aha n’umukinnyi wa filimi, Liam Hemsworth uzwi muri filimi yitwa Hunger Games nk’uko bitangazwa na Weekly Magasine. Kubera impeta nyinshi akomeje kwambikwa na Liam Hems w’imyaka 26 nk’uko byigeze kugenda […]
Muhanga: RDF iri kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda bari mu gikorwa cyo kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Iki gikorwa cya Army Week kirakorerwa mu karere ka Muhanga kuva tariki 25-29 z’uku kwezi, aho RDF yegereje abaturage abaganga b’inzobere kugira ngo babahe ubuvuzi ku ndwara zikomoka ku bikomere bya Jenoside. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza […]
Centrafrica: Akanama k’Umutekano ka Loni kongereye manda ya MINUSCA
Mu mwanzuro wako wa 2281, Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni kongereye MINUSCA igihe cyo gukorera muri Centrafrica, aho izasoza akazi kayo kuwa 31 Nyakanga. Bikaba bisobanuye ko yongerewe amezi atatu. Nyuma y’imyaka 2 MINUSCA ishinzwe hari byinshi byahindutse mu gihugu cya centrafrica aho inzibacyuho yarangiye neza ndetse amatora akaba mu mahoro hakajyaho ubuyobozi bushya. Akanama […]
Rubavu: Batatu barimo abayobozi bafungiwe guhishira ko FDLR yari gutera muri Bugeshi
Abantu batatu barimo abayobozi babiri mu nzego z’imidugudu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bariyemerera gukingira ikibaba FDLR mu gitero iheruka kugaba ku butaka bw’u Rwanda. Abashinjwa ibi byaha, Umuyobozi w’umudugudu, ushinzwe umutekano n’umusore w’imyaka 19, biyemerera ibyaha bashinjwa, beretswe abaturage kuwa Kabiri ushize tariki 26 Mata 2016, aho bemeye ko bari bafite […]
Huye: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 51 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiyoborere y’u Rwanda rw’ubu itandukanye cyane n’imiyoborere y’u Rwanda rwa Jenoside nk’uko byagarutsweho kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 26 Mata 2016 n’umuyobozi w’Akarere ka Huye mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ibibi byakozwe na leta ya kera, anagaragaza ibyiza bya leta y’ubu, aho yasabye Abanyarwanda […]
Bahame Hassan wayoboraga Akarere ka Rubavu yahawe imirimo mishya
Kuwa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yihanganishije Imiryango y’Ababuze Ababo kubera ibiza byatewe n’imvura nyinshi kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2016, ishima abagize uruhare bose mu bikorwa byo gutabara abo byagizeho ingaruka. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro […]
LONI iremeza ko ubwicanyi butuma Abarundi bakomeza guhunga
Umuryango w’abibumbye uravuga ko abantu bakomeje guhunga u Burundi nyuma y’umwaka umwe muri icyo gihugu havutse imvururu. Izo mvururu zatangiye perezida Pierre Nkurunziza amaze gufata icyemezo cyo kongera guharanira kuyobora u Burundi ku nshuro ya gatatu. Nk’uko bitangazwa na BBC, Abantu barenga ibihumbi 250 bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’icyo gihugu. LONI iravuga ko abantu […]
Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera
​Ku itariki ya 26 Mata, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage izwi nka “ Mobile Police Station Van” mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, ribakangurira kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ububi bw’ibiyobwenge, banasabwa guharanira uburenganzira bw’umwana. […]
Burundi: Abasirikare 2 nibo bafashwe bashinjwa kwica Gén.Kararuza Athanase
Nyuma y’urupfu rwa Brig GĂ©n KARARUZA Athanase wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi wishwe n’abantu bari bamugabyeho igitero, kuri ubu abasirikare 2 nibo bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kubigiramo uruhare bakaba bafungiye muri gereza ya Mpimba. Caporal Roger Gateretse hamwe na Caporal Prosper Nikoyagize nibo bafashwe ngo bakaba barahoze bacunga umutekano kwa Gen Fabien Nzisabira […]
Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga
Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku itariki 26 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafashe abagabo batatu batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka Toyota Land Cruiser yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite nomero ziyiranga CGO 0328AB. Hafashwe uwari utwaye iyo modoka witwa Ndakize Gloire ufite imyaka 27 y’amavuko n’abakekwa […]