Ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru bwasubiye inyuma cyane kw’Isi mu mwaka wa 2015. Ibi n’ibyemejwe n’ikigo gishinzwe gukurikirana ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kitwa Freedom House.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko kubangamirwa cyane kw’abanyamakuru kwabaye mu Burundi, bitewe n’ubwumvikane bucye muri politiki bwadutse mu mwaka ushize nk’uko Freedom House ikomeza ivuga.
Mu gihugu cy’u Burundi havugwa abanyamakuru batawe muri yombi, abandi barakubitwa ndetse amaradiyo atari macye arafungwa. Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyo kivuga ko hagati ya tariki 13 na 14 Gicurasi gusa, radio 5 na televiziyo 1 byigenga byangijwe bikomeye.
Ibihugu bibiri byo ku mugabane wa Afurika byarengeje urugero kurusha ibindi mu guca ukubiri n’ubwisanzure bw’umwuga w’itangazamakuru ni Eritreya na Guinee Ekwatorial.
Raporo y’uyu mwaka yasohowe inyuma y’amaperereza yakozwe mu bihugu 199 no mu bindi bice by’Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



