MINEDUC yasabye abakora ibizimani bisoza abanza kwereka ababyeyi ko bize neza

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yasabye abanyeshuri basoza amashuri abanza batsinda ibizamini kugira ngo bereke ababyeyi babo ko bigishwe neza.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibizamini kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko “ Babonye umwanya wo kwwereka ababyeyi n’abarezi ko ibyo bigishijwe babifashe binyuze mu musaruro uzava mu bizamini batangiye gukora.”

Yavuze ko hari icyizere ko aba banyeshuri bazatsinda neza bitewe n’uko bamaze igihe bakora ibizamini bitateguwe n’abarimu babo.

Imibare itangazwa na REB igaragaza ko umubare w’abanyeshuri basoza amashuri abanza wiyongereyeho ibihumbi 30 kuko mu mwaka ushize wa 2018 bari ibihumbi 255173, kuri ubu ni ibihumbi 286087.

Muri aba harimo 13 bafungiwe muri Gereza y’abana ya Nyagatare.
Muri bo nk’uko Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rubitangaza, harimo abakobwa babiri.

RCS ivuga ko muri abo bana bakoze ibizamini uwakatiwe igihano kinini ari imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gufata ku ngufu mu gihe uwakatiwe gito ari imyaka ibiri ahamijwe icyaha cy’ubujura.

Bigaragaza ko umubare w’abakora ibizamini wiyongereyeho 30914.
Imibare y’ibigo bikorerwaho ibizamini nayo yariyongereye kuko mu mwaka wa 2018 byari 871 mu gihe muri uyu mwaka wa 2019 byageze ku bigo 938.

Ibintu bigaragaza ko ingendo abana bakoraga bajya gukora ibizamini zagabanyutse.

Ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza byateguwe na REB, hakurikijwe Integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi (Competence Based Curriculum).

Ni uburyo buteganya ko ibizamini byose bigomba kuba biteguye mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *