Musanze/Cyuve: Abaturage barataka ubwambuzi bakorerwa n’abanyerondo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve bavuga ko barambiwe ubwambuzi bakorerwa n’abakora irondo (home guards) bigize abakozi nk’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro(RRA).

Abaturage bavuga ko aba bita ‘homeguard’ bamaze kubamaraho ibyabo babaka forode barangiza nabo bakabyitwarira iwabo.

Abashyirwa mu majwi ko bahungabanya umutekano w’abaturage barimo uwitwa Baributsa Jean Claude wo mu mudugudu wa Mwidagaduro na Sinamenye wo mu Mudugudu wa Mwirongi n’abandi, aho bavugwaho kwaka amafaranga abaturage no kwiyitirira abakozi ba Rwanda Revenue (RRA) bagatangira abatwaye za forode bakazitwarira ariko bagatunga agatoki mudugudu wa Mwidagaduro ko na we abashyigikira bakagabana.

Bamwe mu baturage bavuga ko barambiwe n’aba bita abambuzi kuko babambura ibintu bakabitwara bakunda kujya ahantu haba inzira za panya ubundi bakabambura ibintu byose bakitwarira
Umwe muri aba baturage yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko ubwambuzi buteye impungenge.

Ati “Aba bantu baraturembeje kuko bambura abaturage! Iyo umuntu akoze agakosa gato ni uguhita bamwaka amafaranga wabyanga bakaba banatwara itungo rye, bazinduka ibicuku bajya gutega abatwara forode biyise abakozi ba Rwanda Revenue bakabigurisha ubundi bakabigabana na Mudugudu wa Mwidagaduro, bakingirwa ikibaba nawe niyo mpamvu badacika kuri iyi ngeso.”

Mugenzi we yunzemo ko ”Iki kibazo cy’aba homugadi baraturembeje birirwa baka abaturage amafaranga, ubundi bakirirwa bafata abatwaye za forode nazo bakazitwarira, twakigejeje ku buyobozi ariko n’ubu kiracyagaruka, hari ubwo bigeze babaka uniforme tubona barongeye barazambaye.”

Umukuru w’Umudugudu wa Mwidagaduro, Nyirasafari Sawuya utungwa agatoki n’abaturage avuga ko bamubeshyera ko ari ishyari abamushinja bamufitiye.

Ati “ Ni koko aba bantu bazwiho imyitwarire mibi ihungabanya umutekano w’abaturage ku buryo twanabafatiye icyemezo tunabakura mu kazi ariko abavuga ko tubakingira ikibaba barambeshyera babivugishwa n’amashyari bangirira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve w’agateganyo, Uwabera Alice nawe yemeza ko iki kibazo abaturage bakibagejejeho nyuma bagafata umwanzuro wo guhagarika mu kazi uyu Baributsa na Sinamenye ndetse bagahwitura n’abagenzi babo bari bafite imyitwarire mibi.

Uyu muyobozi avuga ko atazi niba abigeze guhagarikwa ku kazi baba barongeye gukora. Avuga ko atazi neza niba uyobora umudugudu wa Mwidagaduro yaba abyihishe inyuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP. Alexis Rugigana avuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo, ubwo busambo nibubagaragaraho bazabihanirwa.

Ati “ Ni ubwa mbere icyo kibazo tucyumvise ariko tugiye kuyikurikirana kuko nubwo bagira urwego rwabo rubarebera ariko nabo ni abaturage nk’abandi ni yo mpamvu tugiye kuyikurikirana habona ibimenyetso bibahama bagahanwa.”

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 300 riteganya ko umuntu wese ukora ubujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo cyo kuva kumezi atandatu kugeza kumyaka ibiri nihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ibyiri kugeza kuri eshanu kubyo yatwaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *