Ibibazo by’ubutaka ni byo byaranze raporo y’umwaka y’umuvunyi

Sangiza iyi nkuru

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi agaragaza ko ibibazo by’ubutaka ari byo byiganje mu byo urwego ayoboye rwakiriye mu mwaka wa 2018/2019.

Murekezi ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga amategeko, imitwe yombi, raporo y’umwaka, yavuze ko ibibazo mu 1,091 urwego rw’umuvunyi rwakiriye, 853 ari ibijyanye n’ubutaka by’umwihariko ikibazo cy’izungura.

Murekezi yavuze ko ba nyir’ibi birego basabye ko imanza zabo zasubirwamo kuko ngo barenganyijwe. Yavuze ko ibindi birego birimo iby’ibyaha bigera ku 118, 69 ari iby’ubucuruzi, 30 ari iby’amategeko naho 23 ari ibijyanye n’umurimo.

Yavuze ko hakozwe isesengura bagasanga, ibirego 96 ari byo byonyine bikwiriye kongera kuburanishwa, ingingo avuga ko igaragaza ko Abanyarwanda bakeneye gukangurirwa kumenya amikoro batakariza mu nkiko n’igihe bazimaramo.

Ati “ Mu 2018/2019 twakiriye ibibazo 1,096 ariko ibikwiriye kongera kuburansihwa ni 96. Aha hari ikibazo gikomeye kuko abaturage baracyatakaza umwanya n’imitungo yabo mu nkiko.”

Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze baterana n’abaturage bagakemura utubazo tworoheje, aho gucukumbura.

Ati “ Ntibakurukirana, bananirwa kurangiza imanza kandi bazi ko zigiye gutwara amafaranga y’abaturage, yewe hari n’ibibazo biba byakemurwa na ba gitifu.”

Murekezi yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya ruswa n’akarengane, kumenyeknisha imitungo ku bayobozi ba Leta, gushyira imbaraga ku mategeko agenga itangwa ry’amakuru n’agenga imyitwarire rusange.

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rugaragaza ko mu myaka itanu ishize rwakiriye ibibazo by’akarengane 5273, muri byo 433 ni byo rwasanze koko birimo akarengane naho ibirego 5343 byateshejwe agaciro.

Inkuru ya TNT

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *