Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yanenze uko Leta y’iki gihugu ikomeje gukora bikorwa bihutaza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweli Kaguta Museveni. Kadaga avuga ko bitumvikana ukuntu Leta yemera amashyaka menshi ariko ugasanga amashyaka atavuga rumwe na NRM ya Museveni arabuzwa uburyo. Mu ihuriro ry’abagize inteko kuri uyu wa 5 Ugushyingo Kadaga yavuze ko niba Leta yemera amasyaka menshi ikwiriye kureka opozisiyo nayo igakora ibikorwa biyireba, yemererwa n’amategeko. Yavugiye iyi ibi mu nteko ubwo haganirwaga ku murengera w’imbaraga zifashishwa na Polisi ya Uganda mu kwibasira abo mu Ishyaka rya ‘Forum for Democratic Change’ (FDC), barimo n’uwahoze ariyobora, Rtd. Col. Dr. Kiiza Besigye uzwi nka Kifefe. Ati “ Abanya-Uganda bakeneye kumenya niba amashyaka menshi yemewe mu by’ukuri. Bakeneye kumenya niba akora neza. Amashyaka yemewe n’amategeko, aranditswe, ahabwa amafaranga ariko ntiyemererwa guhura, kwisuganya ngo agire icyo akora.” Kadaga yagarutse kuri iyi ngingo nyuma y’aho kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo, abapolisi bigabye ku modoka ya Besigye n’ibimodoka bitera amazi mu rugendo yerekezagamo kuri Sitade ya Namboole. Besigye umaze kwiyamamariza inshuro enye ku mwanya w’umukuru w’igihugu yabonye ko bidakunze yerekeza Najjanakumbi kugira ngo bakore inama bitegura amatora ya Perezida mu 2021. Ubwo yageraga Banda ku muhanda ujya Jinja, polisi yibasiye Besigye imena imodoka ye, imunenaho bya ‘tear gas’. Umwe mu badepite bo muri opozisiyo, Betty Aol Ochan yavuze ko bitumvikana uko NRM ikora inama uko ishaka mu gihe abandi bo babangamirwa na polisi nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ibi ni byo byahagarukije inteko ishinga amategeko ya Uganda guhaguruka bakaganira kuri iki kibazo cy’abo muri opozisiyo bibasirwa.


