Liberia: Abaturage banze kubika amafaranga muri banki z’ubucuruzi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage ba Liberia bakomeje gutonda imirongo ku byuma byo kubikurizaho amafaranga (ATM) bakayabura kuko abaturage bari kuyabika mu ngo zabo ku bwo kutizera banki zo muri iki gihugu.

Inkuru ya BBC ivuga ko kuri ubu inoti zabuze mu gihugu kuko mu byuma n’amabanki inoti zabashiranye.

Abakiliya bagerageza gushaka amafaranga muri banki, bari kwinubira ko badashobora kubona amadolari ya Liberia nk’uko iyi nkuru ibivuga.

Minisiteri y’imari ya Liberia ivuga ko nta mafaranga ifite ahagije mu bubiko bwa banki z’ubucuruzi kuko abaturage bari kubika amafaranga mu ngo zabo.

Mu bihe bya vuba bishize, Liberia yakomeje kugira ikibazo cy’inoti.
Mu mwaka ushize, inoti z’amadolari abarirwa muri za miliyoni zari zikimara gukorwa byatangajwe ko zaburiwe irengero hagati y’icyambu cyo muri icyo gihugu na banki nkuru.

Iperereza rivuga ko ryabonye miliyari zirenga 10 z’amadolari ya Liberia zakozwe nta ruhushya rwa ngombwa rutanzwe. Nubwo nta gihamya abakoze iperereza berekanye.

Ubukungu bwa Liberia buri gucumbagira

Igiciro cy’imibereho cyarazamutse mu gihe idolari rya Liberia rikomeje guta agaciro, ubu rigeze ku kigero cyo hejuru cyane cyo guta agaciro urigereranyije n’iry’Amerika.

Ibi bituma ibitumizwa mu mahanga bihenda kurushaho.
Ibi byatumye abantu bamwe bigaragambya bajya mu mihanda mu ntangiriro y’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *