Umukunzi wa Jason Derulo yongeye kugaragara mu myenda igaragaza imiterere y’umubiri we- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi mike Jason Derulo n’umukunzi Daphne bagaragaye i Miami ndetse n’amafoto yabo agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu uyu mukobwa yongeye kugaragara mu myambaro igarazaga imiterere y’umubiri we.
S1
Daphne w’imyaka 29, nawe ubwe ngo agira uruhare mu gukurura abagabo, ndetse n’amafoto ye akavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga dore ko Derulo yamwigaruriye na 50 Cent yamwirukaga inyuma.
S2
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Mata, nibwo yagaragaye ku mazi i Miami ahakunze gusohokera abakundana cyane cyane abakobwa bo muri Brazil bahasohokera n’abakunzi babo, we ngo akaba yaratambukaga ku mucanga nk’uri mumyiyereko.
S3
Nk’uko bitangazwa na Dailmaily dukesha iyi nkuru n’amafoto, ngo ku kazuba k’agasusuruko nibwo uyu mukobwa yari ari ku mazi atambuka bafotora.
S4
Aya mafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, ngo kuyashyira ku Karubanda si ukwishimisha nk’uko benshi babigenza, Ahubwo ngo ni ugukundisha abakunzi be imyenda yo kogana (bikini) yari yambaye.
S5 S6
Muri Mutarama nibwo Derulo yemeje ko yongeye kujya mu rukundo nyuma yo gutandukana na Jordin Sparks, ubwo yabazwaga ku by’urukundo rwe na Daphne, yasubije agira ati: ” Sinifuza kuvuga byinshi ku rukundo rwanjye rushya gusa ndi mu bihe byiza”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *