Inzobere mu mitegekere n’ubutegetsi, Dr Phanuel Murenzi avuga ko igihe abaturage benshi nta makuru bafite bishobora gutera ikibazo ku buryo bashobora kuyoborwa nabi cyangwa se n’abafite inyigisho zbayobya bakaba babyuriraho. Dr Murenzi yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kuba hari Abanyarwanda benshi banyomoza amakuru atari yo ku mbugankoranyambaga bigaragaza uburyo bakunze igihugu cyabo ndetse ko barimo gukura muri politiki. Avuga ko ibikorwa n’aba Banyarwanda bifite akamaro ku gihugu kuko bibera imbogamizi abakirwanya. Ati “Inyungu bifite kuri politiki ni uko wa wundi urwanya Leta ajya gusanga agasanga nta bantu afite kuko burya ikintu cya mbere muri politikie ushobora kwifashisha ni ubujiji. Iyo abantu bari mu bujiji nta makuru bafite kubayobora ubayobora nk’intama.” Yakomeje agira ati “ Uyu munsi rero Abanyarwanda barajijutse, nushaka kubayobora nk’intama ntibizakunda. Wowe ushaka kurwanya Leta, ushaka kuyobora abaturage nk’intama bizakugora. Inyungu ku gihugu kandi ni uko kugira abaturage nk’abo basobanutse, bakuze muri politiki, bazi icyo bashaka bafite icyerekezo, kuyobora abantu nk’abo biroroha.” Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, yagaragaje ko hari inkuru mpimbano zigenda zikwirakwizwa hirya no hino kandi ko akenshi ziba zifite icyo zigamije. Ati “Intego z’inkuru mpimbano abazikora bagamije kubatesha umurongo kugira ngo babateshe umwanya, babateshe amafaranga mwisobanure kuri byose, haba kuri ibi na biriya. Ubwo rero hari igihe uha umwanya ibyo ubona ari ukuri kuri wowe akaba ari byo ukora biguteza imbere kurenza ibindi ntubiteho umwanya,” Ariko igihe izo nkuru mpimbano ziri kuri rwa rwego rwo kuyobya abantu bigatuma bagutekerazaho nabi, ubwo wavayo ukabwira abantu uti ibyo ni ibinyoma ariko twibera muri urwo ruvangitiranye rw’ibintu bigenda bigaruka ku bintu bitandukanye, izo ni zo nkuru z’ibinyoma.” Impunguke zemeza ko uko ibihe bihita ibindi bigataha abakoresha izi mbuga n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kujya bashishoza ku byo bareba cyangwa basoma kuri izo mbuga nkoranyambaga kuko inyinshi zigamije kubatesha umurongo.


