Uzwi mu mukino wo gukirana yakubise abapolisi nabo bamwangiza isura- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Vyacheslav Oliynyk, wamenyekanye mu mukino wo gukirana, yakubiswe ndetse akomeretswa na polisi bikomeye, nyuma y’uko yanze guhagarara ubwo yari atwaye imodoka arimo no kunywa inzoga mu mujyi i Kiev.
Nyuma y’uko uyu mugabo yizihiza isabukuru ye y’amavuko, yaje gufata urugendo ariko aza guhagarikwa na Polisi ubwo yari atwaye imodoka arimo no kunywa inzoga aranga barwana inkundura.
B1
Mu gihe bamubwiraga gusohoka mu modoka yarabyanze, abapolisi 2 bagerageza kumukuramo ku ngufu atangira kubarwanya, hitabazwa abandi 5 bamusuka ibyuka biryana mu maso babanje kumukomeretsa isura.
B2
Nk’uko Dailymail ibitangaza, ngo akimara gufatwa n’abo bapolisi uko ari 7 yakomeje kubarwanya ariko bamushoboresha kumwambika amapingu.
B3
Ibyo byatumye acisha macye ariko akomeza gusakuza ngo cyane ariko aza gucecekeshwa n’uko yabonaga umwana we muto bari kumwe akomeza kurira.
Avugana n’itangazamakuru, Oliynyk yavuze ko ibyo yakoze atabivuga byose, kandi ko kurwanya Polisi yabitewe n’uburakari.
B4
Yagize ati: “polisi yampagaritse ndabyanga, ndayisuzugura, ndemera amakosa ariko si ndi umunyabyaha, ndabizi urukiko rurampana kuko aribyo rushinzwe, ariko umunsi ukurikiraho nzataha mu rugo”.
Ubusanzwe Vyacheslav Oliynyk, yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga igihembo cya gold medal mu 1996, mu mikino Olympic yahuzaga ibyamamare mu mukino wo gukirana.
B5
Yavutse taliki 27 Mata 1966 muri Ukriane, aho yakuze akunda umukino wo gukirana kugeza ubwo awinjiyemo anitabira amarushanwa menshi haba mu gihugu akomokamo cya Ukraine no mu bindi bihugu bikomeye birimo USA.
B6
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *