Bamwe mu baturage biciwe ababo batuye mu Mirenge ya Kinigi na Musanze bavuga ko kuba uwari uyoboye inyeshyamba za RUD-URUNANA, Brig. Gen. Afrika Jean Michel zishe ababo 14 mu gitero na we yarishwe ari uguhora kwakozwe n’Imana. Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune bavuze ko bigaragaza ko Imana ihora ihoze yo yumvise agahinda kabo. Umwe muri bo Nsengiyumva Jean wapfushije bakuru be babiri muri icyo gitero, yagize ati “Kuba uwateguye igitero akatwicira abantu na we yishwe ni ibyishimo kuri twebwe kuko aho yashyize abacu na we yahagiye kandi ikindi ni uko n’abandi Bose bafatanije nawe bakwiye kubyumva bakamenya ko nabo bizabagaruka nk’uko uwari ubayoboye byamugendekeye.” Nyirarudodo Anonciata na we yiciwe umwana w’imyaka 16, ati “ Imana ihora ihoze ,nubwo twababaye tukicwa nagahinda ariko nawe umuryango we ubabare nkatwe kuko natwe baduteye agahinda none Uwiteka iraduhoreye byadushimishije.” Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Maj.Ndjike Eric, yagize ati” twiteguye kurandura no kwirukana imitwe yose irwanira k’ubutaka bwa Congo, turashaka kubaka igihugu cyacu, twihaye intego yo gukomeza uru rugamba tukaba dukomereje kuri FDLR/FPP yashinzwe na Colonel Dani, ndetse na FLN”. Juvenal Musabyimana Juvenal uzwi ku mazina ya Jean Michel Afurika yiciwe muri Teritwari ya Rutchuro, Gurupoma ya Busanza, Locarite ya Mpimbi, uturutse ahitwa i Makoka mu mirwano yashamiranyije Ingabo za FARDC umutwe udasanzwe wa HIBOU SPECIAL FORCES n’inyeshyamba za RUD URUNANA.


