Hari abadepite badakozwa ibyo kugura ikoranabuhanga ryafasha mu kumenya ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu badepite babwiye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ko nta mafaranga akwiriye gukoreshwa mu kugura ibyuma by’ikoranabuhanga byakwifashishwa mu kwerekana ahari imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kandi hari abantu babitse ayo makuru.

CNLG kuwa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo yari yagejeje igitekerezo ku badepite n’abasenateri ubwo yabagezagaho raporo imigabo n’imigambi yayo.

Yavuze ko iteganya kugura iri koranabuhanga ryifashishijwe no kumenya ahagiye hajugunywa imibiri y’Abayahudi, bitewe n’uko bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bagenda biguru ntege mu gutanga amakuru y’aho bajugunye imibiri y’abo bishe.

Umuyobozi Wungirije wa CNLG, Yvonne Mutakwasuku ati “ Dukeneye iri koranabuhanga cyane. Ryadufasha kwihutisha gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko nk’uko KT Press dukesha iyi nkuru ibitangaza, bavuze ko nta faranga rikwiriye gutangwa kuri iri koranabuhanga rishya ku kumenya ahari imibiri y’abishwe muri jenoside yabaye ku manywa y’ihangu.

Bavuga ko ahubwo hakwiriye gushyirwa imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda gutanga amakuru no kuvuga aho ahagiye hashyirwa inzirakarengane za jenoside yakorewe Abatututsi mu 1994.

John Ruku Rwabyoma ati “ Niba dufite raporo nziza yo muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ni kuki twajya gushakira mu ikoranabuhanga ngo tumenye aho imibiri y’abazize jenoside iri? Numva nta faranga ryakabaye ritangwa ahubwo Abanyarwanda bagakangurirwa gutanga amakuru [y’ahari imibiri y’abishwe muri jenoside].”

Perezida wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko bateganya mu ngengo y’imari itaha nibura kugura izi mashini ebyiri z’ikoranabuhanga imwe igura Rwf miliyoni 200 zishobora kumenya ahari imibiri munsi y’ubutaka.

Abadepite bakiriye raporo ya CNLG bikaba biteganyijwe ko bazayisuzumira muri za komisiyo zinyuranye zigize inteko mbere yo kuyimurikira imitwe yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *