Ruhango:ADEPR yashyinguye imibiri 568 y'Abakirisito n'abahahungiye bishwe muri Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Imibiri 568 irimo n’Abakirisito ba ADEPR ndetse n’abari bahungiye ku rusengero no ku nkengero zaho nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jonoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Ruhango.
Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Gicurasi 2016 mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi nibwo ADEPR ifatanyije n’Akarere ka Ruhango ndetse n’Abacitse ku icumu baho bashyinguye imibiri 568 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994 ubwo bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR ndetse no mu nkengero zaho.
bwizaUmuvugizi wa ADEPR Rev.Past Sibomana Jean mu ijambo rye, yavuze yavuze ko Jonoside yababereye igipimo gikomeye mu nzego zose akaba ariyo mpamvu badateze kureka kwibuka ahubwo bagomba kubikora kugirango basubize abishwe agaciro bityo bikaba bidakwiye ko ipfobywa kuko ariyo nzira yonyine yo kubaka igihugu.
bwizaRev.Jean Sibomana yakomeje avuga ko amadini yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yakozwe barebera aho mu karere ka Ruhango ho mu Mayaga mu murenge wa Kinazi,Paruwasi ADEPR/Rubona hari umupasitoro witwa Utazirubanda Leonce wayoboraga iyo Paruwasi, yanze guhisha Abakrisito be bagera kuri 500 ahubwo akajya guhamagara Interahamwe zikaza zikabica ubu bakaba barasanzwe mu cyobo nyuma y’imyaka 22 i Kibanda ahahoze icyumba cy’amasengesho.
Copy of IMG_3168Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Mukabalisa Donatilla mu ijambo rye yashimye abafata umwanya wabo bagaha icyubahiro Abatutsi bishwe bazize uko baremwe, ariko na none yagaye abishe cyangwa abazi ahari imibiri y’abishwe bakaba batahagaragaza ngo bashyingurwe mu cyubahiro kandi ntacyo bibasaba kindi kuko bamaze no kubabarirwa.
Yakomeje avuga ko gushyingura imibiri y’abazize Jenoside ari kimwe mu bituma ababuze ababo baruhuka bikaba bitari bikwiye ko hari umuntu waba uzi aho imibiri y’abazize Jenoside yaba ari ngo abiceceke.
IMG_2889Urwibutso rwa Kinazi rushyinguyemo abasaga ibihumbi 60.000 ariko rukaba rufite ikibazo cyo kuba rutubakiye neza kuko rudasakaye ndetse rukaba rudafite uruzitiro, bikaba ari bimwe mubihangayikishije Abarokotse Jonoside yakorewe Abatutsi kuko aha ariho bita mu rugo bitewe nuko hashyinguwe Ababyeyi babo ndetse n’abavandimwe babo.
IMG_2825
IMG_2767
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru