Amayeri 10 umukobwa yakwifashisha ntasambane n’umusore yasuye bwa mbere

Mu gihe bikunze kugaragara ko abasore benshi bakunda kugusha mu mutego w’ubusambanyi abakabwa igihe baje kubasura bwa mbere, hari amayeri menshi ashobora gukoreshwa bityo umukobwa ntabe yagwa muri uwo mutego igihe atarafata icyemezo n’umukunzi we cyangwa undi wese bateganya kuzagirana gahunda yo gushing urugo. 1.Amadirishya n’inzugi bigomba kuba bikinguye. Iyo umukobwa asuye umusore w’ibana bwa […]

Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda bakomeje kwidegembya,mu igihe abarokotse ntacyo bizezwa

Ikibazo cy’Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994 mu Karere ka Ruhango ahahoze ari komine Ntongwe cyo kimwe n’ahandi ngo ntibyoroshye ko bakurikiranwa nyamara ngo bari kwidegembya iwabo mu Burundi. Mu muhango wo kwibuka abazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye ku cyumweru Tariki ya 01 Gicurasi 2016 mu Karere ka Ruhango, ikibazo cy’Abarundi bafatanyije […]

Uganda: Abapolisi 3 barakekwaho kwica umuntu bamuteye amabuye

Polisi ya Mbarara muri Uganda, yatangiye gukora iperereza ku bapolisi 3 bakekwaho kwicira mu mazi umugabo w’imyaka 30 bamuteye amabuye. Francis Twesigomwe, wari utuye mu gace ka Nyakaizi mu mujyi wa Mbarara , yaburiwe irengero kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Mata 2016, aho yajyanwe n’abapolisi ariko bategereza ko agaruka baraheba. Umugore we aganira na […]

Burundi : Mu mezi 8 gusa abasirikare 9 bamaze kwicwa

Mu gihe mu Burundi hakomeje kuvugwa imvururu n’imyiryane, umuryango w’abibumbye ( ONU) watangaje ko abantu basaga 400 bamaze kwicwa abandi ibihumbi bakaba barahungiye mu bihugu bitandukanye. Ubu bwicanyi bwatangiye bushinjwa abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi, ariko kugeza ubu bukaba bushinjwa abashyigikiye Manda ya Gatatu y’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza. Bamwe mu basirikare bakomeye barishwe abandi […]

Ruhango:ADEPR yashyinguye imibiri 568 y'Abakirisito n'abahahungiye bishwe muri Jenoside

Imibiri 568 irimo n’Abakirisito ba ADEPR ndetse n’abari bahungiye ku rusengero no ku nkengero zaho nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jonoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Ruhango. Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Gicurasi 2016 mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi nibwo ADEPR ifatanyije n’Akarere ka Ruhango ndetse n’Abacitse ku icumu baho bashyinguye […]

Ishyaka Green Party rirasaba Leta gukemura ikibazo cy'abari muri pansion

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umurimo ku isi hose kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, ishyaka Green Party rikorera mu Rwanda ryo ryasabye Leta y’u Rwanda gukemura vuba na bwangu ikibazo cy’abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwa amafaranga make kandi barakoreye igihugu. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’ishyaka Green Party […]

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

​Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kugaragaza ko ikomeye ku ntego yayo yo kudatsindwa. Ibi iyi kipe yabishimangiye ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi ubwo yatsindaga Nyakabanda Handball Club ibitego 49 kuri 28 ku munsi wa karindwi wa Shampiyona. Umukino wahuje aya makipe yombi wabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, […]

Abaturage basabwe kurushaho gukunda umurimo no guhanga imirimo mishya

Abaturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana basabwe kurushaho gukunda umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Ibi bakaba babisabwe ubwo basozaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016. Gukunda umurimo […]

Al Shabaab yigaruriye umwe mu mijyi yo muri Somalia yica abasirikare 11

Mu gihe mu minsi ishize, abasirikare ba Somalia bavugaga ko bishe abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab bagera kuri 20, kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicuransi 2016, uyu mutwe wigambye ko wishe abasirikare 11 ba Leta unigarurira umujyi uherereye mu gace ka Shabelle. Uyu mutwe w’iterabwoba ngo mbere yo kugaba igitero nyirizina wabanje […]

Sat B agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo “African Girl”

Umuririmbyi w’icyamamare mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira hanze y’amashusho y’indirimbo “African Girl” yari amaze igihe gito asohoye. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, avuga ko yamaze kugera mu gihugu cya Uganda ari ho azakorera akanatunganyiriza amashusho y’iyo ndirimbo. Uyu muhanzi yerekeje muri icyo gihugu ari kumwe n’umuvugizi we Kenti P, aho ngo bazarebera hamwe ibigomba […]

Hafashwe abana bagera kuri 76 bataye ishuli

Umwe mu bayobozi b’amashuli yisumbuye aragira ati: “uyu munsi mu murenge wa Ngororero habaye igikorwa cyo gukumira abana bata ishuli bakarema isoko ku munsi w’amasomo. Hafashwe abana 76 barimo abakomoka mu murenge wa Ngororero, Muhororo, Kavumu,Kageyo, Matyazo na Nyabinoni (Muhanga). Bagiriwe inama biyemeza gusubira mw’ishuli. Iki kibazo kimaze iminsi gihangayikishije inzego zose ariko iyo witegereje […]

Rugby: Ikipe y’igihugu yakajije imyitozo ngo izegukane intsizi- REBA AMAFOTO

Mu gihe habura ibyumweru 2 ngo ikipe y’igihugu ya rugby yitabire amarushanwa azabera mu Rwanda, iyi kipe yakajije imyitozo bakora amanywa n’ijoro kugirango bazegukane intsinzi. Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2016, aho abo bakinnyi bitorezaga ku kibuga cya UTEXRWA mu mujyi wa Kigali, bagaragaza ko bafife ishyaka ndetse n’umutoza wabo […]

Amerika irishimira imyaka 5 ishize Osama bin Laden yishwe

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) John Brennan yemeje ko mu myaka itanu ishize bashoboye gutsinsura umutwe wa Al Qaed ngo kuko bashoboye no kwica umuyobozi wayo mukuru Osama bin Laden nyuma y’ibitero bikaze byakorewe ku butaka bw’igihugu cya Pakistan. Brennan avuga ko byari ngombwa ko Bin Laden atsembwa kuko […]

Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita DĂ©ogratias n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire bagiranye inama n’abaturage bagera ku 1000 bo mu kagari ka Kabatesi, ho mu murenge wa Muzo, mu karere ka Gakenke, bababwira ingaruka z’ihohoterwa ryo mu ngo, kandi babakangurira kuryirinda. Nzamwita yabwiye […]