Umuyobozi mu cyaro cya Kera mu Ntara ya Kano muri Nigeria, Ado Sa’id yasabye abaturage bashakanye kuzajya abatanga umusoro ungana n’amadolari ya Amerika 377. Ado yavuze ko aya mafarnaga azasimbura ayatangwaga nk’inkwano kugira ngo abasore n’inkumi bakomeze gushakana. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho uyu muyobozi abonye ko amezi ane yihiritse nta bukwe butashye muri ako gace. Ibi ngo ahanini byatewe n’uko inkwano n’ibindi byangombwa nkenerwa bituma inkwano itigonderwa n’ubonetse wese. Yavuze ko iki cyemezo azakiganiraho n’abandi baturage. Umwe mu baturage bo muri ako gace nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Isah Kera yavuze ko abaturage bashobora guhunga aka gace ku bwo gutinya umusoro. Mugenzi we Sani Kera, yavuze ko kubera iki cyemezo hari abateganyaga ubukwe ariko bakaba babusubitse. Ikibazo cy’inkwano gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ku bifuza gushaka mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda.


