uwicyeza-pamella-arakuriwe-b837e-9454581735229024-1585001735556453

The Ben yasabye imbabazi nyina

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasabye imbabazi Mama we  nyuma y’uko yifashishije umugore we, Pamella Uwicyeza yerekana inda ye mu ndirimbo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024 .

The Ben yavuze kwifashisha Pamella Uwicyeza byari mu rwego rwo kubika urwibutso, ariko yabonye ko bitanyuze benshi harimo na Mama we, Mbabazi Esther.

The Ben yafashe icyemezo maze asaba imbabazi Mama we. Ati: “Na Mama wanjye ntabwo yabyishimiye. Mama umbabarire.”

Abajijwe niba ashobora gusiba iyi ndirimbo kubera ko itashimishije umuryango we ‘yifashe’.

The Ben ari kwitegura igitaramo cye bwite kizaba tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena akaba azamurikiramo Album ‘Plent Love’ izaba iriho indirimbo 12.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. ariko ni ngombwa umuntu ubaye icyamamare ahita atakaza indanga-gaciro z’umuco nyarwanda?Ibuka Moses wa motion dore ba Bosebaboreba!!!!!ministere y’umuco imaz’iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *