54241030270_e5d63b39b6_b

The Ben yaririye mu gitaramo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasutse amarira mu gitaramo yakoze cyihariye cyo kumurika Album ye nshya “Plenty Love”.

Iki gitaramo cyabaye tariki 1 Mutarama 2025 muri BK Arena aho cyaranzwe n’ibyishimo n’amarangamutima.

The Ben yashimye Imana ku mirimo idasanzwe yamukoreye ndetse n’urukundo rwinshi yeretswe n’abafana.

The Ben yatangiriye ku ndirimbo “Ni Forever”, ayitura umugore we, Uwicyeza Pamella, akomereza ku ndirimbo “Lose Control” yakoranye na Meddy. Yanasusurukije abakunzi be n’indirimbo “Kora”, ifite imbyino zateguwe na Sherrie Silver.

Mu bahanzi bamufashije harimo Bushali, K8 Kavuyo, Tom Close, na Otile Brown wo muri Kenya baririmbye indirimbo zayo yakunzwe cyane ndetse n’iyo yakoranye na Meddy.

K8 Kavuyo yibukije abantu indirimbo “Ndi Uw’i Kigali”, naho Otile Brown yishimira umubano we na The Ben ubwo baririmbaga “Can’t Get Enough”.

Mu gitaramo The Ben yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane nka “Naremeye” ari kumwe n’Itorero Inyamibwa ndetse n’izindi zifite ibisobanuro bikomeye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.

Mu ndirimbo “Wigenda”, The Ben yasutse amarira avuga ko ashimishwa no kubona aho yavuye n’aho ageze.

Yavuze ku buzima bushaririye bwa kera aho yakuriye muri Uganda mu buzima bugoye mu nzu y’icyumba kimwe na saloon ari abana batandatu n’ababyeyi.

Yashimiye abafana be ati: “Mwadufashije kuba abo turi bo noneho. Imana izabahe umugisha udasanzwe muri uyu mwaka wa 2025.”

Yaririmbye indirimbo y’Imana “Ndaje” avuga ko yanditswe nyuma y’impanuka ikomeye yarokotse.

Yanahishuye ko mu gihe kiri imbere ashobora kwinjira mu muziki wa Gospel.

Iki gitaramo cyasize isomo rikomeye ku buryo urukundo rw’abafana ubuhanga bw’umuhanzi, ndetse no gushimira Imana bigira uruhare mu buzima bw’umunyamuziki.

54241030270 e5d63b39b6 b

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *