Abaturage barataka igihombo baterwa no kutamenya igishushanyo mbonera

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mubaturage batuye mu karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe no kutamenya igishushanyo mbonera cy’umugi batuyemo kigendanye n’icyerekezo. Ibi ngo bibagiraho ingaruka zibateza igihombo gikomeye nko gusenyerwa inzu.

Umwe muri bo Mwizere Emmanuel utuye mu murenge wa Cyuve, ukora ubucuruzi, avuga ko atazi igishushanyo mbonera cy’umugi wa Musanze.

Ati “ Njyewe njya nganira na bamwe mu baturage na bo bakambwira ko batakizi ko hari igihe twubaka amazu mu bushobozi bwacu cyangwa rimwe na rimwe tukaka inguzanyo muri za banki, tukabona ubuyobozi butwituye hejuru buje kudusenyera butubwira ngo ntitwakurikije igishushanyo mbonera,

Buti aha nta nyubako ihateganyijwe ahubwo hazaca umuhanda, bagahita bazisenya tukabihomberamo, byaba byiza bagiye babitumenyesha mbere aho kugira ngo twubake mu buryo butemewe.”

Bizimana Emmanuel umuturage wo mu karere ka Musanze aremeza ko igishushanyo mbonera nawe atakizi, ko ingaruka zo kutakimenya zidindiza iterambere ryabo.

Yagize ati “ Turasaba abayobozi kurushaho gushyira imbaraga mu kudusobanurira igishushanyo mbonera tukamenya ibigiye gukorwa n’ibiki ibidakwiye gukorwa n’ibiki tukamenya amakuru mbere yuko tugwa mu gihombo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Peter Clever Bagirishya yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko hari abaturage bamwe na bamwe batazi koko igishushanyo mbonera.

Aragi ati “Tugiye kurushaho gushyiraho imbaraga mu kurushaho kubasobanurira igishushanyo mbonera tubinyujije mu nteko z’abaturage.”

Abatuye mu Karere ka Musanze si bo bonyine bataka iki kibazo kuko henshi usanga no mu Mujyi wa Kigali amakuru ajyanye n’ibizakorerwa mu gice runaka cy’umujyi ari mu bayobozi gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *