Walikale: FDLR irashinjwa kwica abantu 4

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri RDC zirashinjwa kwica abantu 4 mu mpera z’icyumweru gishize, abandi bavanwa mu byabo mu gace ka Kalembe muri Teritwari ya Walikale (Nord-Kivu).
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’intara (Nord-Kivu), imirambo y’abo bantu 4 bishwe ngo yabonwe mu buvumo aho yahishwe.
Aya makuru yatanzwe n’umwe mu bari bashimuswe waje gucika, akaba ariwe wavuze aho bagenze be biciwe na FDLR.
Sosiyeti sivile muri iyi ntara ivuga ko ikomeje guhangayikishwa cyane n’ubwo bwicanyi bukomeje gukorwa n’izo nyeshyamba, mu duce Rusamabu, Ikobo na Waloa.
Thomas d’Aquin Mwiti, Perezida wa sosiyeti sivile avuga ko uduce kwigaruriwe na FDLR,Nyatura hakwiye inzego z’umutekano zikarengera abaturage, ndetse ko ubuyobozi bukwiye kumva uburemere bw’icyo kibazo.
Nk’uko bitangazwa na radiyo Okapi, ngo ubwo bwicanyi bwakozwe mu gihe muri ako gace ka Walekale haherukaga umuyobozi w’Intara ari kumwe n’uwa Monusco, bakaba barahaje ubwo hari hishwe abantu 5 batemeshejwe imihoro, bitangazwa ko bishwe na Nyatura na FDLR.
Umutwe-wa-FDLR-uracyidegembya
Mu bari bishwe harimo abayobozi 2, hatwikwa inzu 8 mu gace ka Bulindu muri Ihula.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *