Umusirikare wa Amerika yishwe na ISIS

Umusirikare wa Amerika yishwe na ISIS mu mirwano yabereye muri Iraq ahagana mu gace ka Irbil. Umunyamabanga mu gisirikare cya Amerika Ash Carter yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu musirikare yishwe ubwo yari mu kazi na bagenzi be. Yagize ati “yishwe ubwo ISIS yabinjiranaga ikabamishaho urufaya rw’amasasu” Comanda mu gisirikare cya Amerika yatangaje ko […]

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Nyuma y’aho mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifatiye umugabo wari ufite amafaranga y’amiganano, na none ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe undi mugabo nawe afite amafaranga y’amiganano. Uyu mugabo witwa Nzisengera Jean Claude w’imyaka 29 y’amavuko yafatanywe inoti 42 z’amafaranga […]

Umusirikare mu barinda Perezida Museveni yishwe n’inkuba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, mu rugo rwa Museveni inkuba yahakubitiye umwe mu basirikare bashinzwe kumurinda ahita yitaba Imana. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru howwe.biz cyo muri Uganda, ngo umwe mu basirikare bakoranaga bya hafi na nyakwigendera utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mugenzi we yakubiswe n’inkuba ubwo yacungaga […]

Kenya: Umwana w’amezi 18 wagwiriwe n’igorofa, yatabawe ari muzima

Kuri uyu wa kabiri taliki 3 Gicuransi 2016, nibwo umwana w’umwaka n’igice yatabawe ari muzima, nyuma yo kugwirwa n’igorofa akamaramo iminsi 4. Ibi byemejwe na Polisi yo mu gihugu cya Kenya aho yatangaje ko uyu mwana yabonetse ku isaha ya sas kumi z’igitondo(04:00) agitera akuka, ahita ajyanwa mu bitaro byitiriwe Kenyatta. Umukozi muri Croix rouge […]

Nkurunziza yabajijwe impamvu yohereza abasirikare hanze kandi ubwicanyi bwiyongera iwabo

Mu gihe mu Burundi bizihizaga umunsi w’umurimo,Nkurunziza yabwiye abenegihugu ko abakozi bahunze nibatagaruka ngo basubire mu mirimo yabo bazafatirwa ibyemezo bikakaye ndetse anabazwa impamvu bohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu gihe iwabo umutekano utifashe neza. Taliki 1 Gicuransi, umunsi wahariwe abakozi n’akazi ku isi hose ariko ukaba warijihijwe kuri uyu wa mbere taliki 2 mu […]

Abasirikare, abapolisi n’abasivili bariga amategeko agenga intambara

Abasirikari, abapolisi n’abasivili 25 baturutse mu bihugu 6 aribyo Comores, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Epfo n’u Rwanda, bazamara icyumweru mu mahugurwa azabera mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) I Musanze, bahugurwa ku mategeko agenga intambara. Colonel Jules Rutaremera, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, atangiza iyi nama yagaragaje ko n’ubwo intambara ari mbi, iyo abayirwana […]

Ngoma: Umugore arashinjwa kwica umugabo we akamuta mu musarane

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Nyamvura Claudine utuye mu mudugudu w’urutare, akagari ka Karaba,umurenge wa Kirembo, akarere ka Ngoma aho akekwaho kwica umugabo we Mutsindashyaka Prosper akamuta mu musarane . Bimenyekanye nyuma y’imyaka 5, mu gihe abaturage bari bakomeje kwibaza aho uyu mugabo yagiye, ariko babaza Claudine aho umugabo we yagiye maze akabasubiza ko […]

Umugandekazi Sheila uvugwaho gusambana na Eddy Kenzo, yagize icyo abivugaho

Mu gihe hashize iminsi mike inkuru zicaracara mu bitangazamakuru byo muri uganda ko umuhanzikazi Sheilla yaba yarasambanye na Eddy Kenzo, kuri ubu uyu mugore yahakanye aya makuru yivuye inyuma. Nk’uko bitangazwa na WBS TV, uyu Sheila yahakanye aya makuru ko nta mubano wihariye afitanye na Eddy Kenzo,Uretse ko babonanye mbere y’uko Kenzo asohora indirimbo yise […]

Ese uwaciye inyuma uwo bashakanye agasambana asaba Imana imbabazi gusa?

Icyaha cy’ubusambanyi ku bantu bubatse ingo ari nacyo aha twise guca inyuma uwo mwashakanye ( kuryamana n’undi mugore utari uwawe), ni ubuhemu bukomeye, kikaba na kimwe mu mpamvu z’isenyuka ry’ingo rya hato na hato. Ubusanzwe iyo umwe mu bashakanye aciye inyuma mugenzi we bashobora gukurura amakimbirane mu muryango ashobora no kugeza abashakanye ku gutandukana, ariko […]

Walikale: FDLR irashinjwa kwica abantu 4

Inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri RDC zirashinjwa kwica abantu 4 mu mpera z’icyumweru gishize, abandi bavanwa mu byabo mu gace ka Kalembe muri Teritwari ya Walikale (Nord-Kivu). Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’intara (Nord-Kivu), imirambo y’abo bantu 4 bishwe ngo yabonwe mu buvumo aho yahishwe. Aya makuru yatanzwe n’umwe mu bari bashimuswe waje gucika, akaba ariwe wavuze […]

Saa kumi n’ebyiri nibwo APR FC irakira Rayon Sports

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Gicurasi ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46 irakira mukeba wayo Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 . Aya makipe yombi ameze nk’aho ariyo angahanganye mu guhatanira igikombe, Rayon Sports iramutse itsinze uyu mukino APR yaba irirusha inota rimwe gusa ikindi n’uko […]

Burera: Abamotari basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ku cyumweru tariki ya 2 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu gace ka Gahunga gaherereye mu kagari ka Rwasa umurenge wa Gahunga, bakangurirwa kwicungira umutekano, kubahiriza amategeko y’umuhanda no gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha. Muri iyo nama, umuyobozi wa […]