Umuraperi w’umunyamerika Jay-Z yasabye urukiko guhana umunyamategeko Tony Buzbee, amushinja gutanga ikirego kibeshya cy’uko yasambanyije umwana muto mu mwaka wa 2000 nyuma y’ibirori bya MTV VMA Awards.
Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko n’umunyamategeko wa Jay-Z, Alex Spiro ashinja Buzbee ko atigeze akora iperereza ry’ibanze mbere yo gutanga ikirego.
Iki kirego kirega Jay-Z na mugenzi we Diddy kuba barasambanyije ku ngufu umukobwa wari ufite imyaka 13 icyo gihe. Nyamara, Jay-Z yerekanye ibimenyetso byinshi bishimangira ko ibyo ashinjwa bitamuhama.
Uwatanze ikirego yavuze ko ibyabaye byabereye mu nzu y’umweru ifite igipangu gifunze, iri ahantu hatari kure y’ahabereye MTV VMA. Ariko, amafoto agaragaza ko Jay-Z yari muri Lotus nightclub i Manhattan nyuma y’ibyo birori.
Mu magambo akomeye Jay-Z yasabye ko Tony Buzbee ahanwa kubera gutanga ikirego cy’ibinyoma gishobora kwangiza ubuzima bwa benshi.
Umunyamategeko Alex Spiro yagize ati: “Ibi birego byari gushakirwa ibisobanuro bidashidikanywaho mbere yo kubitangaza mu rukiko. Ibikorwa nk’ibi ntibyihanganirwa mu mategeko.”
Ariko Tony Buzbee we yavuze ko Jay-Z ari kugerageza kumutera ubwoba maze avuga ati: “Nta kintu na kimwe kizadutera ubwoba. Ibi byose ni amayeri yo guhisha ukuri kw’ibyabaye.”
Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa hafi mu gihe uruhande rwa Jay-Z rugaragaza ko iki kirego ari ikinyoma cyambaye ubusa rugasaba ko urukiko rwashyira ho ibihano bikaze ku rwego rw’amategeko.


