Hari amafaranga yegeranyijwe kugira ngo afashe Kanyankore Gilbert Yaoundé, umutoza w’icyamamare mu mupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, ariko ayo mafaranga yaje kumugeraho atuzuye nk’uko bari bayakusanyije.
Nyuma y’uko hagaragaye inkuru mbi ivuga ko Kanyankore w’imyaka 73 arwaye kanseri kandi arembye, abakunzi b’umupira w’amaguru i Burundi, abo yatoje mu makipe nka Vital’o ndetse n’abandi bo mu bindi bihugu batangiye kwegeranya inkunga yo kumufasha.
Hagiyeho urubuga rwa WhatsApp rwihariye rwo gukusanya amafaranga ndetse hategurwa n’umukino wo gushakisha inkunga wahuje ikipe y’abakiniye Vital’o n’iy’abahanzi bo mu Burundi.
Uwo mukino winjije amafaranga abarirwa muri miliyoni enye z’amarundi nk’uko amakuru ava i Burundi abitangaza.
Amakuru yizewe avuga ko hakusanyijwe amafaranga arenga miliyoni 12 z’amarundi yose hamwe binyuze kuri urwo rubuga rwa wa Whatsapp ndetse n’uwo mukino.
Nubwo hakusanyijwe izo miliyoni zose, bivugwa ko Kanyankore yabonye miliyoni eshatu gusa, ibi bikaba byateje urunturuntu mu bohereje iyo nkunga bibaza aho andi mafaranga yarengeye.
Amakuru yemeza ko Bangama wakiniye amakipe nka Kiyovu Sports na Vital’o, ari we wahawe inshingano zo kwakira no kugeza ayo mafaranga kuri Kanyankore.
Kugeza ubu, biravugwa ko atabashije kumugezaho inkunga yose ibintu byateje impaka nyinshi.
Kanyankore Gilbert Yaoundé yahagaritse akazi k’ubutoza kubera izabukuru ariko yibukwa cyane nk’umutoza watanze umusanzu ukomeye mu mupira w’amaguru mu karere.
Yahesheje Vital’o ibikombe 22 bya shampiyona, anafasha Rwanda B kwegukana igikombe cya CECAFA mu 1999 ubwo yari yungirije Nando, wari umutoza mukuru icyo gihe.
Mu Rwanda, yatoje amakipe akomeye arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports, APR FC, na Mukura VS.


