Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi ziri guhigisha uruhindu umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste, nyuma gutera igisasu cya Grenade mu rugo rwa mugenzi we.
Byabereye mu Kagari ka Mbati, ho mu murenge wa Mugina; mu ijoro ryacyeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Muganza Jean Marie Vianney, bikavugwa ko yashakaga kwihimura kubera ko uyu Muganza afitanye urukundo rudasanzwe n’Umugore we.
Dr Nahayo avuga ko uyu Nkuriyingoma yahise ayitera mu rugo rwa mugenzi we ariko kubw’amahirwe ntiyagira umuntu yica cyangwa ngo ikomeretse. Gusa yafashe urugi rw’Umuryango irarwangiza.
Ati: “Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika, ubu inzego zatangiye kumushakisha.”
Meya Nahayo avuga ko yaturitse abahuruye basanga ntawe yahitanye.
Yavuze ko mu nzu imbere harimo ba nyirirugo bose nta wakomerekejwe n’icyo gisasu cyo mu bwoko bwa grenade.
Meya Nahayo avuga ko Inzego z’Ubuyobozi n’izo Umutekano zagiyeyo ibi bikimara kuba, ubu zikaba ziri mu nteko y’abaturage kugira ngo zitange ihumure.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Nkuriyingoma Jean Baptiste ari umuturage usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi, bukavuga ko uwakoze ibi afatwa kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.


