Umutwe wa M23 watangaje ko imirwano yasize wigaruriye agace ka Ngungu ko muri Teritwari ya Masisi wayiciyemo abasirikare 215, biganjemo abo mu ngabo z’u Burundi.
Ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama ni bwo M23 yisubije kariya gace yari yarambuwe n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC mu Cyumweru gishize.
Operasiyo yo kwisubiza Ngungu yakozwe n’umutwe udasanzwe w’Ingabo za M23 mu rucyerera rwo ku wa Kabiri.
BWIZA yashoboye kubona amafoto menshi ateye ubwoba y’abasirikare bo ku ruhande rwa Leta bigaragara ko bishwe nabi.
Umuvugizi wungirije wa M23, Oscar Balinda, yatangaje ko Operasiyo yo gufata Ngungu “yiciwemo abasirikare barenga 215 barimo 70% b’Abarundi banarimo ba Ofisiye bakuru.”
Usibye kwica bariya basirikare, amashusho Balinda yashyize hanze anerekana intwaro nyinshi, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare M23 yafatiye i Ngungu.
Amakuru BWIZA itashoboye kugenzura anavuga ko imirwano yo muri kariya gace yakomerekeyemo abasirikare barenga 400, mu gihe abarenga 70 bafashwe mpiri.
Yaba FARDC cyangwa Igisirikare cy’u Burundi nta wuremeza cyangwa ngo ahakane aya makuru.


