Inkuru yasakaye ku isi ivuga ku buzima kuva mu mavuko ya Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin. Igitangaje kivugwamo ni uko yavutse ku mugore wari ugiye gushyingurwa mu mirambo y’abaguye mu ntambara (ntabwo yigeze ivugwa).
Abizera bavuga ko icyo umuntu azaba bagendana. N’iyo wanyura mu nzira z’inzitane; za zindi twita iz’urupfu, uba uzagera aho ugana.
Inkuru twabonye ivuga ku buzima bwa Putin ni ingenzi iriho n’agafoto ke ka kera cyane akiri mutoya ari kumwe n’umubyeyi we n’ubwo tutizeye ukuri kwayo bitewe n’ahantu twayikuye.
Inkuru ivuga ko se wa Vladimir Putin yari umusirikare (amazina ye ntiyatangajwe) mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi. Yasabye uruhushya ngo ajye mu rugo, ageze mu giturage iwabo abona ikamyo yari yuzuye imirambo ngo bajye kuyishyingura mu mva rusange.
Uwo musirikare (uvugwaho kuba ari se wa Putin) yarebye mu ikamyo, abonamo akaguru kambaye urukweto rusa n’urwo yaguriye umugore we, ntiyabyitaho cyane, yikomereza mu rugo ariko asanga umugore we ntabwo arurimo.
Ni ko kugaruka kuri ya mirambo yari ikiri mu ikamyO, asaba abashyinguraga ngo bamuhe umugore yari yamaze kubona ko ari uwe ngo amwishyingurire ukwe.
Yakorakoye wa murambo yumva agatima karacyatera, ni ko kuwujyana kwa muganga maze bita kuri uwo mugore arakira. Uwo mugore yari atwite ubwo yari muri ya mirambo agiye gushyingurwa. Nyuma y’igihe gito amaze gukira, yahise abyara akana, ubu ni Vladimir Putin uyoboye Uburusiya.
Birashoboka ko uwanditse iyi nkuru yashakaga gutanga isomo ryafasha rubanda mu buzima busanzwe yifashishije izina rya Vladimir Putin. Impamvu nshingiraho mbivuga ni uko Intambara ya Kabiri y’Isi ivugwa muri iyi nkuru yabaye kuva mu 1939 kugeza mu 1945 kandi uyu mukuru w’igihugu bigaragara ko yavutse mu 1952, ubwo hari hashize imyaka 7 iyi ntambara irangiye.



