Polisi y’u Rwanda (RNP) yavuze ku makuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda ko hari abana babiri batabashije gukora ikizamini gisoza amashuri abanza muri Uganda (PLE) ku bwo gufungirwa mu Rwanda. Ikinyamakuru Chimperorts mu nkuru yacyo yo kuwa 19 Ugushyingo cyatangaje ko umwana umwe w’imyaka 15 n’undi wa 16 batakoze PLE kubera ko bari bafungiwe mu Rwanda nyuma yo kwinjira mu gihugu baje kugurisha inkoko. Cyavugaga ko abo bana bafungiwe mu Karere ka Nyagatare kandi ko bari kumwe n’abandi bantu bakuru batanu nabo bakomoka muri Uganda. Umuvugizi wa RNP mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yabiwye Bwiza.com kuri uyu wa 20 Uguhsyingo ko aya makuru atari yo. Yavuze ko nta muturage wa Uganda ufungiye mu Karere ka Nyagatare. Ati “ Ni ukubeshya, nta muturage wa Uganda ufungiwe i Nyagatare. Navuganye na DPC kuri icyo kibazo, nta muturage wa Uganda uhafungiwe. Nta muntu uri kuburanishwa ku bibazo bya magendu uri munsi y’imyaka 25.” Ibibazo by’Abagande bacuruza magendu bikunze kugaruwaho mu bitangazamkuru cyane ku baturiye imipaka ihana imbibi na Uganda. Ni ingingo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasrazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko Uganda ikwiriye kugira icyo iyikoraho ku ruhande rwayo.
Bamwe mu Bagande babifatiwemo bagejejwe imbere y’ubutabera mu gihe hari n’abagiye baraswa, bitewe no gushaka kurwanya inzego z’umutekano.


