2570de0fc3ee4476b1530eacc012291c

Uko Igisirikare cya Afurika y’Epfo kigiraga umurinzi wa Afurika cyasebejwe n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Afurika y’Epfo ikunze gukoresha ubuhangange bwayo muri dipolomasi mu kwigira umurinzi wa Afurika ku rwego rw’Isi, ariko impfu z’abasirikare bayo 13 mu burasirazuba bwa Congo zerekanye ko idashobora kugaragaza igitinyiro no mu gikari cyayo.
Guverinoma ya Perezida Cyril Ramaphosa yashatse kugerageza ubuhangange bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifata icyemezo gikomeye cyo kurwanya ibikorwa bya Israel muri Gaza kandi igaragaza ko ifite intego yo kurengera inyungu z’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ko ari yo itahiwe kuyobora G20 muri uyu mwaka.
Ariko muri Afurika, umuhate wayo wo kugaragaza ubuhangange bwayo wagiye ugaragaramo ubwiganze bw’amakosa mu myaka icumi ishize.

Muri iki cyumweru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za M23 zafashe Goma, umujyi munini w’iburasirazuba. Ni mu gihe ingabo zigizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo n’izo mu bindi bihugu bibiri bigize SADC, zari zashinzwe guhagarika inyeshyamba, zagize igihombo kinini none zikaba zigoswe n’inyeshyamba za M23 kandi nta ngamba zisobanutse zo kuhasohoka zigaragara.

Liesl Louw-Vaudran, Umujyanama Mukuru kuri Afurika Yunze Ubumwe muri Interanational Crisis Group , umuryango udaharanira inyungu ukora ubushakashatsi kandi utanga inzira zo gukemura amakimbirane yitwaje intwaro, yagize ati: “Mu by’ukuri ni ikibazo ku gihagararo cya Afurika y’Epfo kuri uyu mugabane.”

Aho guhuza ibihugu bya Afurika, ibyabaye muri iki cyumweru byateje amakimbirane hagati ya Ramaphosa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wavuga ko ari abayobozi babiri bakomeye cyane kuri uyu mugabane nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Aba bagabo bombi bagiye bagiye bavuguruzanya ku mbuga nkoranyambaga, aho Ramaphosa yashinje M23 gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu ifatwa rya Goma. Ku ruhande rw’u Rwanda, ruhakana gufasha M23 ndetse rugatera utwatsi raporo za Loni zakomeje kurushyira mu majwi buri uko hadutse intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Guverinoma y’u Rwanda ahubwo ishinja igisirikare cya Congo ndetse n’icya Afurika y’Epfo gufatanya n’imitwe yitwara gisirikare irangajwe imbere n’umutwe wa FDLR wakomeje kwica Abatutsi bo muri Congo nyuma y’uko abawugize basize  bibasiye Abatutsi muri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda.
Imyitwarire Afurika y’Epfo yagaragaje mu bibazo bya Congo, biravugwa ko yanateje umwiryane mu gihugu imbere. Amafoto yagaragaye yerekana Umugaba w’ingabo za Afrika y’Epfo n’Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere bakina golf mu gihe ibintu byari bimeze nabi muri iki cyumweru yateje uburakari bw’abaturage.
Ishyaka ANC riri ku butegetsi ryatakaje ubwiganze bwaryo bwa mbere umwaka ushize mu myaka mirongo itatu. Ihuriro riharanira demokarasi (The Democratic Alliance), umufatanyabikorwa ukomeye wa ANC muri guverinoma ihuriweho ya Ramaphosa, ryamushinje kudaha imyitozo ikwiye, intwaro cyangwa ibikoresho bihagije ingabo zoherejwe muri DRC.
Ku wa Gatatu, Minisitiri w’ingabo, Angie Motshekga, mu kiganiro n’itangazamakuru i Pretoria, yahakanye amakuru avuga ko Ingabo za Afurika y’Epfo muri Congo zabuze ibikoresho cyangwa zidafite amasasu cyangwa ibyo kurya.
Jakkie Cilliers, umuhanga mu bya politiki akaba n’uwashinze ikigo cy’ubushakashatsi ku mutekano, Jakkie Cilliers ati: “Gutakaza abasirikare ku rugamba rusa n’umuriro utazima (kandi) byahoze bisa naho ari bibi.” “Ntabwo byumvikana … uko ibyo bifatwa mu baturage muri rusange.”
Abanyafurika y’Epfo babibonye mbere.
Kugabanuka gahoro mu myaka icumi ishize k’ubushobozi bw’igisirikare cy’igihugu ngo byatumye habaho ukundi kunanirwa mu bindi bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika nko muri Repubulika ya Centrafrica, ndetse na vuba aha, muri Mozambike.
Chris Vandome, umushakashatsi mukuru muri Chatham House, yavuze ko ibibazo biri mu butumwa bwa vuba bijyanye n’amasasu, kubura ubufasha bwo mu kirere, ibinyabiziga bikwiye ndetse n’ibikoresho rusange byatumye “bigaragara ko izo ari ingabo zoherejwe ariko zikaba zidafite ibikoresho bihagije kugira ngo zisohoze ubutumwa “.

Muri make, abasesenguzi bose babwiye Reuters ko ikibazo muzi ari ukubura amafaranga ajya mu gisirikare. Ushinzwe isesengura ry’ingabo muri Afurika y’Epfo, Darren Olivier, yatangaje ko amafaranga akoreshwa mu gisirikare muri Afurika y’Epfo yagabanutse kugera kuri 0.7% bya GDP, aho yavuye kuri 1.5% ya GDP mu mpera z’imyaka ya za 90.

Ibyo ngo byateje akavuyo hagati y’intego z’ububanyi n’amahanga za Afurika y’Epfo n’ubushobozi bwo gushyigikira ibyo ivuga ikoresheje ibikorwa bya gisirikare.

Ati: “Afurika y’Epfo iragerageza gukora nkaho igifite ingufu za gisirikare yari ifite mu myaka icumi ishize”. “Ni ubuyobe.”

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Birababaje kubona Genocide yarabaye mu Rwanda isi irebera, igaceceka ntigire icyo ikora, abatutsi barenga miliyoni bakicwa, mbere y’ibyo kandi harabaga itotezwa niyicarubozo ibyo byose imiryango mpuzamahanga igaceceka nibihugu byitwa ko bikomeye bigaceceka ndetse muribyo harimo nabimwe mubihugu bikomeye byagizemo uruhare.

    Ikibazo cy’ubwoko bw’abatutsi gikomeje kwaguka muri iyi myaka 30 ishize aho cyamaze gufata urundi rwego kubanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mubwoko bw’abatutsi, sibo bijyanyeyo, ikatwa ry’imipaka niryo ryateye icyo kibazo, bimwe muri ibyo bihugu niyo miryango mpuzamahanga bizi uko byagenze.

    Hejuru yuko kuri muzi abantu bakomeze babuzwe uburenganzira bwabo, bicwa, batotezwa, bakorerwa iyica rubozo ??? mumyaka ishize iki kibazo kuki kitavuzweho ahubwo ibihugu bigasakuza nimiryango mpuzamahanga yakabaye irengera abo bantu kuko babonye hari ibice bifashwe hagamijwe kwirwanaho ibyo bihugu bigatanga ubufasha kuri Leta ya DRC (ese ubwo bufasha bwo butangwa mugirango nubukemura ikibazo ? reka ahubwo nubufasha bufasha Leta kurimbura ubwo bwoko) kubera ko hari igice runaka cyafashwe Leta irahombye ariko ntibarebe agaciro kabo bantu nuburenganzira bwabo. Leta ya Congo ikunda ubutaka aho gukunda abenegihugu babo.

    Icyo bivuze niki mumboni zanjye nuko Ibihugu byose bifasha Leta ya DRC nimiryango mpuzamahanga ishyigikiye ibyo Leta ya DRC iri gukora Genocide yaba mubyo izo Leta ziri kuvuga cyangwa zigerageza gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *