Ku munsi wa cyenda w’urubanza rwa Neretse ukurikiranweho ibyaha bya Jeside rubera i Buruseli mu Bubiligi, humviswe ubuhamya bw’abahoze ari abakozi ba ACEDI Mataba, maze ntibahuza ku myitwarire ya Neretse.
Uwari umucungamutungo w’iri shuri ryashinzwe n’uregwa, avuga ko we ubwe yahembaga insoresore zitwaje intwaro, ahawe amabwiriza na nyir’ikigo Neretse. Uyu mugabo anavuga ko umuryango yashatsemo wishwemo abantu benshi bazira uko bavutse.
Uwo bashakanye nawe wakoze muri iryo shuri igihe gito, asobanura uko umuryango we bawumaze nawe agakizwa no kwihishahisha.
Arondora abantu benshi yibuka, akanavuga uko bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo na Base, abandi bakabashinyagurira.
Uyu mubyeyi avuga ko se na basaza be, ba nyirasenge ndetse na babyara be bishwe urupfu rubi.
Ubwoba mu barokotse, ibiganiro na Neretse mu Bugande
Abahagarariye imiryango y’abarokotse babaza umutangabuhamya impamvu y’ubwoba we na bagenzi be bahorana. Bati, « mu buhamya mwavugaga ko mwari mufite ubwoba ko hari abantu bakusanya amakuru bakazayaha Neretse ».
Umucamanza yungamo amusaba ibisobanuro ku buhamya yatanze mu 2010. Wagize uti, « hari abantu ntinya hano i Kigali bakusanya amakuru bakayashyira Neretse, kugira azabe umwere kandi arabishyura ».
Umutangabuhamya ati, « Ndabyemeza, mu Mataba hari abishwe n’abasigaye. Dufiteyo umuvandimwe yemeraga ko yahawe ibiguzi. Hari umugabo wamusabye kumufasha kugurisha isambu Neretse yamuhaye, anyura kuri uwo muvandimwe na nyina. Umukecuru baramusinyishije ngo isambu yandikwe ku muntu uri mu Rwanda babone amafaranga yo guha uwo muvanimwe wacu. Bamuhaye 200.000, bajyaga kuvuganira i Bugande ».
Akomeza agira ati, « Uwo ni uciriritse, nicyo cyanteye ubwoba n’ubu ntiburashira ».
Ariko akibutsa ibintu bitatu Neretse yari azwiho, ati, « Baramukundaga , baramwubahaga kandi baramutinyaga ; n’ubu hari abo bikimeze gutyo ».
Mu kubishimangira avuga ko « Abari bihishe bataricwa basangaga Neretse ngo abahishire abantu. Nka madame Charles Karubambano wari wihishe, yigiye kwa Neretse aho guhishwa hahita haza interahamwe yitwa Shinani, baramutwaye baramwica ».
Agaruka no kuri Nzamwita Anastase, Neretse yari yarabyaye muri batisimu, ngo yamutumyeho amurangira aho yihishe, yohereza Shinani ajya kumwica.
Abunganira uregwa babajije umutangabuhamya niba yarigeze atotezwa ku ishuri rya ACEDI Mataba, arabihakana akavuga ko yahageze byarahagaze, ko nta na gahunda yo kwica abatutsi yari azi.
Kuba mu kazi n’urupfu rwa Mpendwanzi
Undi mugenzi we nawe bakoranaga, avuga ku nsoresore zitwazaga intwara zigataha ziririmba zivuye kwitoza, yemwe ngo uwabaye ikigwari bakamukwena.
Ati, « Bagendaga bigamba ko bari mu kazi. Umunsi umwe nanyuze kuri umwe nijoro ari munsi y’umukingo, ngiye kwiruka, ati humura ni njyewe Munyemana, ndi mu kazi. Nibazaga ukuntu ari mu kazi kandi afite imbunda nta ntambara ihari ».
Ku rupfu rwa Mpendwanzi, agira ati, « Mbiziho, ariko naje amaze kugenda, umuntu yambwiye ibye, musubiza ko uwo musaza yajyaga aduha ibisheke tugiye kuri komini Ndusu. Ambwira ko bamujyanye, kandi agiye mu modoka ya Neretse, ndagenda ndabaza bose barabimbwira. Nanubu nta yindi nkuru ndumva ye. Ngo yaje bamwicaye hejuru, nagize nti, nta kundi buriya aragiye. Hari hashize iminsi bavuga ko yohereza abana mu nkotanyi. Ubwo mbonye Neretse ahindutse nabi, ajyanya umuntu uboshye tutabikekaga, mbona ko ibintu bikomeye, umusaza nawe yarakaye ».
Umwe mu bunganira Neretse abaza impamvu umukiriya we ngo yagendaga atanga amafaranga, niba hari icyo yabaga yishyura, agura ? Umutangabuhamya ati, « Oya ni ubugiraneza ».
Undi mutangabuhamya wari no mu buyobozi bw’ishuri, agira ati, « Muri 1993 twagize ikibazo hagati y’abanyeshuri b’abatutsi n’ab’abahutu. Ab’abahutu bishyize hamwe, bayobowe na Hagumakwiha Laurent wari animateur, akaba muri CDR. Yakoresheje inama muri home y’abahungu. Tuzi ko baryamye we arabyuka ahura nabo banoza umugambi. Barobanura abakobwa bamwe n’abahungu barabirukankana, no kuwundi mwarimu wa perefe des etudes. Babirukaho kugeza mu gitondo, nibwo nabyumvise mbibwiwe n’abandi banyeshuri. Nsanga badahari, n’abandi bahabutse babaye nk’ibikoko.
Naho ku rupfu rwa Mpendwanzi, umutangabuhamya agira ati, « Hari kuwa gatandatu mu masaamuni, mvuye kuri Banki aho twahemberwaga, ninaho hari amacumbi y’abarimu. Nabonye imodoka itwawe na Neretse irimo abantu babiri inyuma, hagati hicaye Mpendwanzi aboheye amaboko inyuma. Yarahagaze abaturage bajya gushungera, Neretse avamo n’ibyangombwa bya Mpendwanzi, agenda abirambura ati, « Inyezi-inkotanyi nkuru nayifashe ». Noneho imodoka ikomeza igana mu Gakenke. Twahise tumenya ko yapfuye, yamushyikirije abasirikare, nta wongeye kumubona, Neretse yagarutse mu modoka wenyinye n’abo bahungu.
Iregwa rya Neretse ryaramutunguye
Uwanyuma wumviswe we, nawe yari ashinzwe abakobwa. Agira ati, « Abarinzi bari bafite intwaro ariko ntibazigendanaga, natangiye kubabona mbere. Intwaro bazihawe na Komini. Sinzi niba abantu barishwe, ariko inzirakarengane zarishwe rwose ».
Uyu abajijwe ku ruhare rw’uregwa, agira ati, « Kuva aho menyeye Neretse, yazaga afite byinshi byo gukora. Akajya kwirebera abaturage niba bariye, niba barahinze no kureba niba Home zimeze neza. Yari ahangayikishijwe n’iterambere ry’abaturage, yarabakundaga ».
Abajijwe ku ruhare rw’uregwa mu bwicanyi bwabereye Mataba, maze ati, « Kaameemu, byaranantunguye kumva aregwa, biranca intege, nkurikije ibikorwa bye muri kariya karere. Ukuntu yari umuntu ukunda abantu bose, sinigeze mubona nk’umuntu wakwica, ararengana ».
Uyu icyo yibuka kindi ni uko « Neretse agera i Mataba, yazanye n’ abantu tutazi mu karere. Numvise urusaku rw’abantu , nyuma babifata n’ibisanzwe, barikarumye, ntihagira ikiba ».
Akanzura avuga ko « Abantu batazwi igihe cyose hari intambara baratinywa, kuko bavugaga ko Inkotanyi ziri gucengera, kubatinya byari ngombwa ».
Karegeya Jean Baptiste, i Buruseli mu Bubiligi
Kubwa PAXPRESS/RCN na Bwiza.com


