Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko bumva iby’icuruzwa ry’abantu ku maradiyo gusa batabona abandi babibasobanurira bihagije bakifuza ko inzego zibegereye n’abandi babisobanukiwe bajya babibasobanurira kugira ngo n’uwahura na byo babe yabimenya.
Babitangarije Bwiza.com ubwo umuryango Never again Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Rusizi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira (IOM) wabaganirizaga ku bijyanye n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, uburyo bwose kigaragaramo, ububi bwacyo n’ingamba ubuyobozi uhereye ku mukuru w’igihugu bwagifatiye, ibihano ku bagifatiwemo n’ibindi bijyanye na cyo.
Nteziryayo Désiré wo mu kagari ka Butambamo muri uyu murenge,yabwiye Bwiza.com ko ari ubwa mbere babisobanuriwe mu ruhame ari benshi, ko babyumvaga ku maradiyo gusa kandi bose batayatunze nyamara iki ari icyaha gikomeye kandi gishobora no kugera ku bana babo.
Ati’’twumvaga iby’icuruzwa ry’abantu ku maradiyo gusa ni ubwa mbere tubonye abaza kubidusobanurira nk’abaturage twateranye,kandi dukurikije uko batubwiye, twajyaga twumva ngo umwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu kanaka yajyanywe I Kigali cyangwa ahandi gushakirwa akazi tukumva ari ibyo, ariko twumvise ko ashobora kujyanwa agakoreshwa ibyo atajyaniwe,tukaba tugiye kurushaho kubakurikirana’’.

Agnès Mukankusi w’ imyaka 85,utuye mu kagari ka Butambamo muri uyu murenge, avuga ko umwuzukuru we na we yigeze gutwarwa n’abantu na n’ubu bataramenyekana agarurirwa mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi asanzwe aho bari bamutaye mu muhanda, agakeka ko abamujyanye bari bagiye kumucuruza, Imana igakinga ukuboko.
Ati’’ sinzi neza icuruzwa ry’abantu bavuga uko rikorwa kuko ino tutarisobanurirwa bihagije kandi n’iyo radiyo abandi bumva jye sinkunda kuyumva ngo mbyumve, ariko mu myaka ishize natwe ibyo bari kuvuga byatubayeho kuko akuzukuru kanjye kigaga mu wa 3 w’amashuri abanza aha mu Butambamo gafite imyaka 10, ubwo kari kavanye kwiga n’abandi bana, abantu baragahamagaye bagaha imigati kataratangira kurya uwa mbere bahita bakuriza moto baragatwara tukaburira irengero.’’
Yarakomeje ati’’ bishengura umutima cyane kuko twatangiye gushakishiriza hose n’ubuyobozi budufasha,ku bw’amahirwe duhamagara n’abo mu miryango ya se baba i Bujumbura mu Burundi ngo badufashe gushakisha, barashakisha baza ku kagwaho mu muhanda iyo ari ho bagataye batakishe, ntitwamenye abo ari bo, icyakora karagarutse dushima Imana, nkurikije ibyo numvise ngatekereza ko na ko bari bagiye kukagurisha,sinzi icyo bari kugakoresha ariko tubabonye bakabihanirwa byarushaho kudushimisha.’’
Mbere yo ku kuganira n’abaturage b’uyu murenge, habanje kuganirizwa abayobozi banyuranye muri aka karere kuko na bo bavugaga ko hari ibyo badasobanukiwemo neza kandi ari bo bagombye kubibwira abaturage,bamwe mu bayobozi b’amashuri bifuza ko abana bajya babiganirizwaho cyane.
Musabyimana Théogène ushinzwe amasomo muri Saint Matthew’s College mu mujyi wa Rusizi ati’’ nibaze mu mashuri babisobanurire abana kuko ntitubabona baza kandi ibi ni ibintu bihangayikishije cyane. Abana bagombye kubimenyaho byinshi,bakababizaho ibibazo binyuranye batumva,ku buryo n’uwaza abashuka baba hari icyo babiziho gihagije bakamutangaho amakuru, byafasha cyane mu gutahura aba bagizi ba nabi.’’
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem avuga ko kuba gaturiye imipaka y’ibihugu 2 kandi abakora ibi bikorwa bashobora kuhakoresha, bagomba guhora barikanuye bakanarushaho kubikangurira abaturage mu mirenge yose kugira ngo hatagira ababihakorera, na we akemera ko igihe hari uwabifatirwamo muri akaka karere yaburanishirizwa mu ruhame bigaha isomo benshi.
Umubare w’abakorerwa ubu bucuruzi mu Rwanda ugenda wiyongera uko umwaka utashye nk’uko byagaragarijwe abayobozi baganirijwe, aho muri 2014 hagaragajwe 12,baba 60muri 2015,muri 2016 baba 198 muri 2017 haboneka 108 mu gihe umwaka ushize wa 2018 bari 203,abenshi ngo bafatwa bambukiranya imipaka n’iyo muri aka karere irimo,bamwe mu babikora ngo barafashwe barafungwa,barakurikiranwa,abandi barabuze.



