Abaturage bahuruye ari benshi bamujyana kwa muganga

Rubavu: Umwana ukekwaho gucukura ibirayi yaratemwe

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo, haravugwa umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15 watemwe ikirenge kuri uyu wa gatatu taliki 20 Ugushyingo 2019 , azira ko yaba ari we ucukura ibirayi by’umuturanyi.

Ibi byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu mudugudu wa Kanyahene, akagari ka Gatovu, umurenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu aho umugabo witwa Kazubwenge Donatien, bakunda kwita Bwenge yatemye umwana w’umuturanyi ikirenge, akavuga ko uwo mwana ari we ucukura ibirayi bya mushiki we.

Abaturage bahuruye ari benshi bamujyana kwa muganga
Abaturage bahuruye ari benshi bamujyana kwa muganga

Abaturage bavugaga ko bategereje ubuyobozi kugira ngo bagire icyo bakora kuri uwo mwana byagaragaraga ko ababaye. Bavuga ko uretse gukeka, uyu mwana nta birayi bigeze bamufatana. Ababonye uko byagenze bavuze ko bibabaje. “Kubona umwana bamwirukaho nk’abahiga urukwavu”.

Umwe mu bari aho yabwiye bwiza.com ko Bwenge yari mu murima w’ibisheke ari kumwe n’abana bari baje kurangura bafite n’imipanga, maze ngo ubwo hatambukaga abana batatu; umuhungu umwe n’abakobwa babiri Kazubwenge yabwiye abaranguraga ibisheke ko babamufatira.

Ati: “Abakobwa birutse naho umuhungu akomeza kugenda nk’uko bisanzwe. Bahise bamushyikira baramutema. Bose bari bafite udupanga”.

Mu kiganiro umunyakuru wa bwiza.com yagiranye n’umuyobozi w’umurenge wa Nyundo, Uwajeneza Jeannette, yavuze koko iki kibazo cyabaye ndetse ababikoze bafashwe na Polisi ubu bashobora kuba bashyikirijwe parike.“ Twakoreshejeyo inama ndetse ababikoze barafashwe bashyikirizwa polisi , ubu bashobora kuba barashyikirijwe parike.”

Abatuye muri aka gace bavuga ko hakunze kubera ibikorwa nk’ibi by’urugomo ariko ntibikurikiranwe kuko ngo bahita biyunga bitaragera kure.

Uyu mwana yatemwe ikirenge
Uyu mwana yatemwe ikirenge

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *