Uwahoze ari Superefe wa Busengo mu Ruhengeri yasabye ko Abanyamakuru basohorwa agatanga ubuhamya badahari. Ni impaka zikomeye zatumye abacamanza biherera kuva satatu kugera saa sita , birangira hemejwe ko abanyamakuru batagomba gukumirwa.
Ni umwanzuro usa nkuwatunguranye aho umwe mubatangabuhamya yasabye ko abutanga mu muhezo nta banyamakuru bahari kumpamvu yavugaga adashaka ko ubuzima bwe bwajya mu ibitangazamakuru. Ku nshuro yambere urukiko rwagiye kwiherera iminota 10, bagarutse birongera biba impaka , basubirayo indi 30 , nayo bagarutse biba impaka . ku nshuro ya nyuma bamaze igihe kingana n’isaha ari nabwo bemeje ko abanyamakuru bemerewe kurukurikira mu bwisanzure.
Uyu mutangabuhamya ni umufungwa, yahoze ari superefe mu Ruhengeri, kandi avugwa mu manza nyinshi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu bari mu urukiko bashaka ko itangazamakuru rihaguma, abandi bakabyanga. Habayeho umwanya wo gusoma amategeko menshi yo mu Bubiligi, u Burayi, n’ay’uburenganzira bwa muntu.
Abunganira uregwa nabo bemezaga ko badashaka itangazamakuru, nkaho kuruhande rw’ubushinjacyaha n’abarega bakavuga ko itangazamakuru riguma murubanza.
Nubwo byabaye impaka ndende bemeje ko itangazamakuru rihaguma, nyuma yo kwiherera gatatu. kuva saatatu nta kandi kazi kakozwe usibye izo mpaka. Uyu munsi kandi akaba ari uwa 13 urubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rutangiye mu gihugu cy’Ububiligi.


