Impyiko y'umurwayi wa 'Autosomal Dominant Polycystic Kidney Disease' ni uku imera

Umurwayi yakuwemo impyiko ipimye ibiro birenze 7

Sangiza iyi nkuru

Mu Buhinde, abaganga bakuye mu murwayi impyiko ipimye ibiro 7.4 mu gihe impyiko y’umuntu usanzwe ipima hagati y’ikiro 0.12 (amagarama 120) na 0.15 kg.

BBC dukesha aya makuru yatangaje ko umwe mu baganga bakuye impyiko muri uyu murwayi yemeza ko bisanzwe ko umuntu urwaye iyi ndwara agira impyiko isumba isanzwe gusa uburemere bw’iyi ntibusanzwe.

Ubunini bw’impyiko zarwaye iyi ndwara yitwa ‘ Autosomal Dominant Polycystic Kidney Disease’ ngo buterwa n’udufuka twiremamo.

Iyi ndwara yo kubyimba kw’impyiko ngo ishobora guhererekanwa mu muryango (heredity). Ingaruka zayo zirimo guhumeka nabi, ububabare, ubwayo igakora nabi, bikageza aho inanirwa gukora (kuyungurura inkari), bikaba ngombwa ko iterurwa mu mubiri w’umuntu . Gusa ubunini bwayo bushobora kuba indi mpamvu yo kuyikuramo nk’uko byagenze kuri uyu murwayi.

Mu gitabo cy’uduhingo (Guiness de Record), impyiko ipima ibiro 4.5 ni yo irimo nk’iremereye kurusha izindi zamenyekanye.

Impyiko y'umurwayi wa 'Autosomal Dominant Polycystic Kidney Disease' ni uku imera
Impyiko y’umurwayi wa ‘Autosomal Dominant Polycystic Kidney Disease’ ni uku imera

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *