Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizaranga Inama Mpuzamahanga ku Bukungu i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Kuri ubu mu Rwanda birahagije kohereza ubutumwa bugufi kuri telephone, ikigo nderabuzima giherereye mu bice by’icyaro by’igihugu, kikagezwaho imiti ndetse n’amaraso yo gufasha abarwayi gikeneye hifashishijwe serivisi z’indege zitagira abapilote zizwi nka drones. Gutangiza serivisi z’izi drones ku mugaragaro akaba ari kimwe mu bikorwa bizaranga Inama ya 26 ya World Economic Forum kuri Afurika izabera i Kigali.

047671adcf0bd0967b3dbec873340dc3

Utu tudege duto tudatwarwa n’abapilote dupima ibiro bisaga gato 9 tukaba dufite ubushobozi bwo gutwara ikilo n’amagarama agera kuri 300 y’imiti, tugaragara nk’utugiye gufasha guverinoma y’u Rwanda mu mugambi wayo wo gutuma Abanyarwanda barushaho kugira ubuzima bwiza aho iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda bwazaba bushingiye ku ikoranabuhanga mu 2020.

Nk’uko bitangazwa na Justin Hamilton ushinzwe itangazamakuru mu kigo cya Zipline International kizatanga serivisi za drones, ngo zizabanza kumurikwa ku mugaragaro mu Nama Mpuzamahanga ku bukungu ya 26 (26th World Economic Forum) biteganyijwe ko izabera i Kigali guhera kuwa 11 kugeza kuwa 13 Gicurasi 2016, ikazaba ari iya mbere ibereye mu karere nk’uko Newsofrwanda dukesha iyi nkuru ivuga.

forum

Zipline ivuga ko yiyemeje kugeza imiti yo gufasha abarwayi mu bice bitoroshye kugeramo hirya no hino ku Isi. Zipline kikaba ari ikigo cyashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014 akaba ari nacyo cya mbere ku Isi mu gutanga serivisi za drones.

1459936756-zipline_international_rwanda_delivery_drones

Zipline kandi irateganya kongera serivisi zayo muri Afurika no ku Isi ikazava ku kugeza amaraso ku barwayi ikazajya inatwara inkingo, imiti igabanya ubukana bwa sida, iya malaria, igituntu ndetse n’indi miti y’ingenzi.

Kigali-Convention-Center
Kigali Convention Center niyo izakira inama ya WEF 2016

Ibindi bikorwa by’ingenzi bizaranga iyi nama harimo gutangiza ku mugaragaro Africa Code Week, icyiciro cya kabiri kuwa 10 Gicurasi ndetse no gutangiza imikoranire bwa mbere hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Afurika (World Health Organization African Region (WHO AFRO) ndetse n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibigo n’amashyirahamwe bikora ibijyanye na za farumasi (International Federation of Pharmaceutical Manufacturers and Associations (IFPMA), ndetse kuwa 11 Gicurasi hakazatangizwa ubufatanye mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura muri Afurika.

Usibye ibi, hazabaho gusangira havugwa ku bukangurambaga bwo guhera byo igihugu gifite hagamijwe iterambere mu kiganiro kizatangwa na Bill and Melinda Gates Foundation kuwa Kane tariki 12 Gicurasi 2016, ndetse habeho n’umuhango wo guhemba ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika b’umwaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *