Pasiteri yabwiye abayoboke be kwiyambura ubusa mu rusengero bakikinisha

Muri Benoni mu gihugu cya Afurika y’Epfo, umushumba Edisai Mensah yabwiye abayoboke be kwiyambura bakikinisha kugeza bageze ku ndunduro y’ibyishimo byabo. Uyu mushumba yatangaje ko icyo gikorwa cyo kwikinisha gituma urusengero rwera nko mu ijuru bitewe n’amatembabuzi we yise ko yera aba yatembye. Muri video y’iminota 5 kafatiwe mu rusengero, Pasiteri yumvikana avuga ko Imana […]

Miss Tanzania yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure

Millen Magese, wigeze guhiga abandi mu bwiza mu gihugu cya Tanzaniya mu mwaka w’ 2001, akomeje kuvugisha benshi bitewe n’amafoto amugaragaza uko ateye akomeje guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga. Miss Millen usanzwe akorera imirimo ye muri Afurika y’Epfo,Ubu imbaraga ze zose ngo yazishyize mu bukangurambaga bwo kwirinda no gufatanya na bagenzi be gushakisha umuti w’indwara ya […]

Byatahuwe ko Rihanna na Drake bamaze igihe bari mu rukundo mu ibanga

Abahanzi Rihanna na Drake bari bimaze iminsi bavugwaho kuba mu rukundo, ariko ubu noneho byatahuwe ko ibyabo bimaze gufata indi ntera. Nkuko People Magazine ibivuga, ngo hari hashize ukwezi Rihanna na Drake wafitanye umubano wihariye ariko ntibagire icyo batangaza ku by’iyo mibanire. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Taliki 4 Gicurasi 2016,nibwo aba bombi […]

Virus ya Ebola ishobora kumara umwaka mu masohoro y’uwayirokotse — Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwakorewe mu gihugu cya Guinea bwemeje ko virus ya ebola ishobora kuguma mu masohoro y’uwayirokotse kugeza ku gihe cy’umwaka. Ubu bushakashatsi bukaba buje bushimangira ubwakozwe mu Ukwakira 2015 muri Sierra Leone. Ibihugu byagezwemo n’iki cyorezo byizera ko ibisigazwa bya virus ya Ebola bishobora kuguma ubuziraherezo mu mubiri w’abayirokotse kandi bikaba bishobora kugira ingaruka […]

Igisirikare cya Israel cyavumbuye umwobo wacukuwe n’abo muri Hamas

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyavumbuye umwobo wacukuwe n’abo mu mutwe Hamas uca mu kuzimu ugahingukira ku mbibi za yo nyirizina na Palestina. Ibi byatangajwe nyuma yaho Israel igabye igitero ku birindiro bine by’umutwe wa Hamas mu gihe hari habayeho gushotorana ku mpande zombi. Uyu mutwe wa Hamas uherereye mu karere ka Gaza wibasiwe bikomeye […]

Karim Meckassoua yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Centrafrica

Uwahoze ari minisitiri muri Centrafrica, Karim Meckassoua niwe watorewe kuri uyu wa Gatanu kuyobora Inteko Nshinga Amategko y’iki gihugu nyuma yo gutsinda mu cyiciro cya gatatu ku majwi 65 ku 127. Perezida w’Inteko Nshinga Amategeko aba ari umuntu wa kabiri w’icyubahiro mu gihugu nyuma ya perezida wa repubulika. Uyu mugabo Karim yahoze ari minisitiri ku […]

Ni gihe ki umukristo akwiye kunywa ibinyobwa bisindisha?

Iki ni kimwe mu bibazo abantu benshi bibaza, bamwe bitewe n’uko bumva bararikiye kunywa ibinyobwa by’ubwoko bwose bataba bashaka ubabwira ibyo bakwiye kunywa n’ibyo badakwiye kunywa. Yewe nutanze inyigisho ibuza abantu kunywa inzoga kenshi yitwa ukabya ibyo gukizwa, uretse ko hari amatorero amwe n’amwe aba abyemeranywaho n’abayoboke bayo bose. Aha turifashisha inkuru imwe yabereye ku […]

U Rwanda na Zambia birishimira umubano bifitanye mu bya gisirikare

Umujyanama mushya mu bya gisirikare uturutse mu gihugu cya Zambia, Brig Gen G Chibangu Tuba mu ntangiriro z’iki cyumweru yashyikirije Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe uruhushya rumwemerera guhagararira Zambia mu Rwanda. Umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF, Kimihurura. Muri uwo muhango kandi hari Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ari kumwe n’abandi […]

Uganda haranuka urunturuntu n’indege z’intambara zasohowe mu bubiko

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 5 Gicurasi 2016, nibwo mu mujyi wa Kampara hagaragaye indege zikoreshwa mu ntambara, ziri mu myitozo aho ngo zizakoreshwa ku munsi Museveni azarahiriraho. Izi ndege zagaragaye zizenguruka Kampala yose ziri mu myitozo, aho zizakoreshwa mu gucunga umutekano Taliki 12 uku kwezi aho Perezida Museveni azarahirira kuba Perezida […]

Amafoto 10 agaragaza ubwiza bwa Lucy Natasha wiswe Umunyarwanda akabihakana- AMAFOTO

N’ubwo byagiye bitangazwa kenshi ko umuvugabutumwa Lucy Natasha ari Umunyarwandakazi aho kuba Umunyakenyakazi, yagize icyo abivugaho yemeza ko ari Umunyakenya. Lucy Natasha (Reverend Lucy Natasha) avuga ko atari umunyarwanda nk’uko byagiye bitangazwa, ahubwo ko yarusuye aje mu ivugabutumwa. Ati: “ Ntekereza ko abantu benshi bibwira ko ndi Umunyarwanda kuko hari igihe imbuga nyinshi zamvuzeho muri […]

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizaranga Inama Mpuzamahanga ku Bukungu i Kigali

Kuri ubu mu Rwanda birahagije kohereza ubutumwa bugufi kuri telephone, ikigo nderabuzima giherereye mu bice by’icyaro by’igihugu, kikagezwaho imiti ndetse n’amaraso yo gufasha abarwayi gikeneye hifashishijwe serivisi z’indege zitagira abapilote zizwi nka drones. Gutangiza serivisi z’izi drones ku mugaragaro akaba ari kimwe mu bikorwa bizaranga Inama ya 26 ya World Economic Forum kuri Afurika izabera […]

Kenya: Abandi bantu 3 bagwiriwe n’inzu basanzwe ari bazima nyuma y’iminsi 6

Abandi bantu batatu kuri uyu wa kane basanzwe ariu bazima nyuma y’iminsi 6 bari munsi y’ibisigazwa by’inyubako yitwa Huruma iherutse guhirima, umubare w’abantu batabawe ukaba wiyongereye bakaba bane mu munsi umwe. Mbere gato ahagana saa tanu na 47, itsinda ry’abatabazi ryasanze umugore wari waheze mu bisigazwa by’inzu yasenyutse, babasha kumukuramo ahagana saa cyenda. Habayeho gukomeza […]

Impunzi 28 zo muri Syria zahitanywe n’igitero cy’indege

Abatavuga rumwe na Leta ya Syria, bavuze ko Leta yahitanye impunzi zigera kuri 28 zari ziri mu nkambi, abandi batatangajwe umubare barakomereka bikomeye. Amashusho ya nyuma yafashwe muri icyo gitero, ngo yerekana abarwanyi barimo berekana amahema menshi hamwe n’abashinzwe ubutabazi bw’impunzi barimo bakurura imirambo. Ibyo ngo bikaba ari imbamvu simusiga igaragaza ko Leta ya Syria […]

Diamant nini kurusha izindi yabonetse nyuma y’ikinyejana yashyizwe mu cyamunara

Diamant nini kurusha izindi yavumbuwe nyuma y’ikinyejana izashyirwa mu cyamunara, ku madolari miliyoni 70, kuwa 29 Kamena i Londres nk’uko byatangajwe n’inzu ikora ibijyanye no guteza cyamunara yitwa Sotheby yo mu Bwongereza. Iyi diamant iruta izindi yacukuwe muri Botswana na sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Canada yitwa Lucara, ibararirwa uburemere bwa Carats 1,111. […]

Uganda: Ibinyamakuru byabujijwe gukurikirana imyigaragambyo ya FDC

Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ryahamagariye abayoboke baryo kwamagana perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi akaba aherutse gutorerwa indi manda y’imyaka 5 aho ibinyamakuru byo muri Uganda bizakurikirana iyi myigaragambyo byabwiwe ko bishobora kwamburwa impushya zo gukora. Iyi nkuru irakomeza ivuga ko n’abantu bazagerageza gutanga amakuru bakoresheje imbuga nkoranyambaga nabo bazafatirwa ibihano […]

Abantu 451nibo bamaze kugwa mu bibazo byo mu Burundi — Polisi

Abantu barenga 450 baguye mu myivumbagatanyo yadutse mu Burundi kuva mu mwaka ushize nk’uko byemezwa n’igipolisi muri raporo yacyo kuri ibi bibazo byateye abatari bacye impungenge z’uko muri iki gihugu hashobora kongera kuvuka intambara ishingiye ku moko hagati y’abaturage. Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko raporo polisi ifite igaragaza ko abantu 451 bishwe kuva ibibazo […]

Umuyobozi wa Top Service Ltd akurikiranyweho gushaka guhuguza leta amamiliyoni

Uwitwa Mwitende Ladislas uyobora ikigo cyitwa Top Service Ltd gikora ibijyanye no kugemura ifumbire mvaruganda mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba arashinjwa gukoresha impapuro mpimbano akishyuza leta amafaranga y’umurengera agera muri miliyoni 400 z’amanyarwanda, aho umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi avuga ko polisi yamubashyikirije kuwa 03 Gicurasi ariko akaba yari ategereje umwunganizi. Uyu muvugizi w’ubushinjacyaha yabwiye Imvaho […]

Muhanga: Umukozi wa Sacco afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga

Umukozi wa Sacco y’umurenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yatawe muri yombi akekwaho kunyereza miliyoni 7 z’amafaranga y’amanyarwanda. Nshimiyimana Philbert, usanzwe atanga amafaranga ku bagana Sacco, yafashwe ku italiki ya 4 Gicurasi nyuma y’uko umucungamari w’iriya Sacco atahuriye icyuho mu bitabo bimwe. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre […]