Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kane tariki 28 Ugushyingo yemeje ko Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana asimbuzwa uwitwa Aimable Havugiyaremye, wari usanzwe ayobora Komisiyo y’amavugurura mu by’amategeko. Mutangana wasimbujwe bivugwa ko ari mu baza ku isonga mu kunaniza Itorero rya ADEPR mu rwego rw’amategeko mu rubanza riburanamo n’abantu 12, inyerezwa rya miliyari eshatu zari zigenewe kwishyura umwenda wa banki wafashwe hubakwa Hoteli Dove y’iri torero. Aya mafaranga yaburiwe irengero, ideni ntiryishyurwa, ibi byatumye abayobozi muri iri torero bagera kuri 12 muri Nyakanga 2017 batabwa muri yombi bagezwa imbere y’ubutabera. Urukiko rw’ibanze rwafunze babiri rutegeka ko bishyura Frw miliyoni 32, agatonyanga mu nyanja ya miliyari eshatu. Uyobora ADEPR muri iki gihe, Rev. Ephrem Karuranga yasabye ko ubushinjacyaha bw’igihugu bwakwinjira muri iki kibazo. Ihindagurwa ry’abashinjacyaha, ingingo ituma Mutangana atungwa agatoki Dosiye ya paji 15 ifitwe na The Chronicles yateguwe n’itsinda ry’abanyemategeko ba ADEPR, ishyira mu majwi Mutangana Jean Bosco n’uwari umwungirije, Agnes Mukagashugi, ko bazambaguje urubanza, aho kugira ngo bakoreshe amategeko bagire uruhare mu igaruzwa ry’aya mafaranga yaburiwe irengero. Aba bombi ngo bashyizeho abashinjacyaha muri uru rubanza ariko bahita babasimbuza, urubanza rutaranatangira. Abashinjacyaha bashya ntibari babashije uru rubanza, bituma hategerezwa amezi atari macye ngo haboneke abandi. Iri hindagurwa ry’abashinjacyaha rya hato na hato ni ryo ryatumye 10 mu baregwaga barekurwa, urubanza narwo bisa nk’aho rupfuye. Umushinjacyaha mu rubanza rwa ADEPR ku ikubitiro yari uwitwa, Prudence Biraboneye nyuma yasimbuwe na Emmanuel Nkubito ubwo urubanza rwari rugikomeje mu rukiko rw’ibanze. Abanyamategeko ba ADEPR bavuga ko baguye mu kantu ubwo, umushinjacyaha Emmanuel Nkubito yavugaga ko akuyeho ibyaha ku baregwa. Mu kiganiro bagiranye na The Chronicles muri Nzeri 2019, bagize bati “ Aho gushinja abaregwa, mu mwanya wabo ahubwo yasabye ko bahanagurwaho ibyaha ndetse bituma banafungurwa.” Abanyamategeko ba ADEPR bakimara kubona ibyabaye, bandikiye Mutangana bamusaba ko umushinjacyaha Emmanuel Nkubito yakurwa ku kirego cyabo ariko Mutangana nityagira icyo abikoraho. Ingaruka z’ibi ni uko byarangiye bamwe mu bayobozi bakuru 10 muri ADEPR bafunguwe, ahubwo muri gereza hasigaramo abakozi basanzwe babiri. ADEPR yarajuriye, ubujurire bushyikirizwa umushinjacyaha wa Leta Jean Pierre Habarurema. Ni nyuma y’aho ADEPR isabiye ko urubanza rwaburanishwa n’akanama k’abacamanza aho kuba umucamanza umwe nk’uko byagenze mbere. Mbere y’iminsi ibiri ngo humvwe ubujurire kuwa 6 Nzeri 2019, Habarurema yakuwe ku kirego, dosiye ihabwa mugenzi we witwa Gaspard Rudatinya, bituma ADEPR nayo isaba ko kumva ubujurire byakwimurwa bigashyirwa ku wa 13 Nzeri. Urubanza nyuma rwaje gukomeza, urukiko rw’ubujurire rwategetse ko hakorwa igenzura ry’imari mu bitabo bya ADEPR. Hategerejwe ko iri genzura ryerekena uko amafaranga agera kuri miliyari eshatu yanyerejwe, ibijyanye na Dove Hotel n’iby’inguzanyo ya banki. Iri genzura kandi rizareba inguni zose z’ahari imari ya ADEPR. Mutangana Jean Bosco muri Nzeri 2019 yahawe umwanya wo kuvuga ku byo ashinjwa, arabyanga, abwira ikinyamakuru the Chronicles, ko atavuga ku bintu bikiri mu rukiko. Birumvikana ko n’ubu ntacyo yatangaza kuri iki kibazo cyane ko kikiri mu nkiko, hagikorwa igenzura, bityo ibizarivamo akaba ari byo bigena ugomba kubazwa Frw miliyari eshatu. Ibibazo mu Itorero rya ADEPR byatangiye kumvikanana mu 2012, aho byavuzwe ko hari uguhezwa kwa bamwe muri iri torero. Ni ikibazo cyahagurikije Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Icyo gihe ntacyo byatanze kuko yakomeje kuvugwa amakimbirane ashingiye ahanini ku macakubiri hagati y’amoko n’imicungire mibi y’umutungo w’Itorero mu buyobozi bwa ADEPR. Ibi bibazo muri iri torero bigaragara ko bitakemutse n’ubwo bitagarutsweho kenshi mu itangazamakuru gusa mu mwaka wa 2019 ni bwo bayagaragaye ko ibibazo by’ingutu bigihari. Muri Gicurasi 2019, itsinda rya bamwe mu bakirisitu bo mu Itorero ADEPR batangije inkubiri yo gusaba ko ubuyobozi bwaryo bweguzwa. Aba bakirisitu ba ADEPR bandikiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Itorero bamusaba kweguza abagize Biro Nyobozi kuko bananiwe gukemura ibibazo bitandukanye byugarije itorero. Ibyo bashingiragaho basaba ko aba bayobozi begura harimo kuba barananiwe gukemura ibibazo bivugwa muri ADEPR Ishami rya Uganda n’iryo ku Mugabane w’u Burayi. Ikindi bavuga ni ikijyanye n’imiyoborere idahwitse ya Dove Hotel n’icyo kuba bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero ngo bakoresha diplôme z’impimbano. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Uwari Umuvugizi wa ADEPR icyo gihe, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko iby’ibibazo bivugwa biri gukwirakwizwa n’abantu ku giti cyabo, ariko ntiyagira uwo atunga agatoki. Muri Kamena 2019 ni bwo bimwe mu binyakamakuru byo mu Rwanda handikwaga inkuru zisaba ko Leta yakwinjira mu kibazo cya ADEPR. Muri Nyakanga ni bwo bamwe mu bayobozi batawe muri yombi bakekwaho kurigisa amafaranga yari kwishyura ideni rya banki ryakoreshejwe hubakwa Dove Hoteli. Kuri ubu hategerejwe ibizava mu igenzura riri gukorwa kugira ngo hamenyekane irengero amafaranga miliyari eshatu zabuze. Ibi nabyo umuyoboke wa ADEPR yabwiye Bwiza.com ko bidateze kurangiza iki kibazo ijana ku ijana.



2 Responses
Uwari mushinjacyaha mukuru aravugwaho kuzambya urubanza ADEPR iburanamo Frw miliyari eshatu zanyerejwe
muramushebeje kweri. ibintu by’imanza mujye mubyitondera. hari ubwo usanga dosiye yazamuwe idafite ibimenyetso. ibi bikagora ubushinjacyaha n’Urukiko.
urugero: usanze umuntu yishwe atemwe hanyuma wajya gusaka mu rugo rwumuntu bari bafitanye amakimbirane, uwo muntu ahita akatirwa gufungwa burundu?
ntimukajye rero muvanga amarangamutima n’imanza. mujye mureka abacamanza n’abashinjacyaha bakore akaxi kabo
Uwari mushinjacyaha mukuru aravugwaho kuzambya urubanza ADEPR iburanamo Frw miliyari eshatu zanyerejwe
muramushebeje kweri. ibintu by’imanza mujye mubyitondera. hari ubwo usanga dosiye yazamuwe idafite ibimenyetso. ibi bikagora ubushinjacyaha n’Urukiko.
urugero: usanze umuntu yishwe atemwe hanyuma wajya gusaka mu rugo rwumuntu bari bafitanye amakimbirane, uwo muntu ahita akatirwa gufungwa burundu?
ntimukajye rero muvanga amarangamutima n’imanza. mujye mureka abacamanza n’abashinjacyaha bakore akaxi kabo