RNC irahakana ko Gen Mujyambere wo muri FDLR yafashwe avuye kubonana na Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka RNC rirahakana amakuru yavugaga ko umugaba w’umutwe wa FDLR, Gen Mujyambere uherutse gufatirwa muri Congo, yaba yarafashwe avuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo kubonana na Kayumba Nyamwasa.

Umwe mu bavugizi b’iri shyaka yavuze ko bashaka gukura mu rujijo abantu bakomeje kuvuga ko Gen Mujyambere yafashwe avuye muri Afurika y’Epfo kubonana na Kayumba Nyamwasa. Yavuze ko leta y’u Rwanda ishaka kubarega gukorana na FDLR ariko ngo nta mpamvu yo kwisobanura kuko ari ibinyoma.

Uyu yakomeje avuga ko icyo Mujyambere yafatiwe batakizi, kandi ibyo gukorana n’umutwe wa FDLR ari ibihimbano kandi bakomeje kubivuga kenshi.

FDLR kandi ngo irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo butandukanye n’ubwo bo bakoresha. Ngo bashinze ishyaka RNC bazi ko FDLR ihari kandi yari imaze igihe irwanya ubutegetsi. Bo rero ngo bakaba bafite inzira yo kurwanya ubutegetsi bafashe kandi ari yo bagenderaho uyu munsi.

PMlMC6q8gj0FslVdRT_vvY5yP2nprMx7VBADi8w2RoIn4TMDq1OoVNLh7jo6YOXEDQNeVn-7TTcw9VKk5GaP7A--

Yavuze ko ishyaka ryabo atari ryo rifite inshingano zo kwisobanura no gushinja abandi barwanya ubutegetsi mu bundi buryo bwabo kuko ngo bafite ubuyobozi bwabo bwihariye nabo bakagira ubwabo bwihariye.

Ikinyamakuru Rushyashya cyari giherutse gusohora inkuru yavugaga ko gifite amakuru y’uko Gen Leopold Mujyambere wari wungirije umugaba mukuru wa FDLR yafatiwe i Goma avuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu biganiro na Kayumba Nyamwasa.

Rushyashya ivuga ko Mujyambere yafatanywe na Musenyeri Achille Frere Petrus Ibrahim bavuye muri Afurika y’Epfo banyuze no mu gihugu cya Zambia.

RNC yo ikomeje gushyira mu majwi leta y’u Rwanda ivuga ko yashatse kuyishyira mu gatebo kamwe na FDLR ngo ibone uko ibarwanyiriza hamwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *